Ishimwe Manoa usigaye akoresha amazina ya Alik Bulan mu muziki, yatangiye umwaka ashyira hanze indirimbo nshya yise “Sad Feelings”.
Uyu musore kuri ubu uri mu bahanzi bakorera muzika hanze y’u Rwanda batanga icyizere cyo kuzagera kure, yashyize hanze indirimbo nshya igaruka ku nkuru y’ibyiyumviro benshi bahisha iyo bakumbuye abo bakunda mu gihe batandukanye batabishaka.
Ni indirimbo ifite umwihariko utandukanye n’izindi uyu musore yari asanzwe akora, uretse kuba icurangitse neza ifite n’umwihariko wo kugira amashusho meza ari ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo iyi ariyo ndirimbo yambere Alik Bulan ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2025, avuga ko ari integuza ku bakunzi be kuko arimo kubategurira album izaba igizwe n’indirimbo ziryoheye amatwi yabo.
Ati “Abakunzi ba Alik Bulan mubabwire ko aribwo dutangiye, bitegure kuko imiziki iri imbere niyo myinshi kandi myiza na album iri mu nzira”.
Indirimbo “Sad Feelings” isohotse ikurikiye izindi nka “Bend Rmx” yakoranye na Vex Prince n’iyitwa “Chanella” zose ziboneka ku rubuga rwa YouTube rwa Alik Bulan.
Reba hano amashusho y’indirimbo nshya “Sad Feelings” ya Alik Bulan