Home Amakuru Mu Rwanda USAID Ibitabo Kuri Twese bakomeje gushishikariza abakiri bato gusoma ibitabo

USAID Ibitabo Kuri Twese bakomeje gushishikariza abakiri bato gusoma ibitabo

0

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi hamwe n’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bakomeje urugendo rwo gukundisha abakiri bato umuco wo gusoma ibitabo.

USAID Ibitabo Kuri Twese, ni umushinga ugamije gufasha leta n’abikorera kunoza imikorere, kuva igitabo kicyandikwa kugeza kigeze ku mugenerwabikorwa, ni ukuvuga umunyeshuri, umwarimu, umubyeyi cyangwa undi muntu wese wabasha gusoma igitabo.

Iyi gahunda igamije kuzenguruka igihugu cyose bashishikariza abakiri bato gusoma ibitabo, ku wa 28 Ugushyingo 2024, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Rusiga ahazwi nko Ku Kirenge cya Ruganzu ahari hateraniye ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri, baturutse mu mashuri atandukanye abarizwa muri aka karere.

Aba banyeshuri wabonaga banyotewe no gusoma ibitabo, abo twabashije kuganira nabo bavuzeko iyi gahunda ari nziza cyane kuribo kuko izabakundisha umuco wo gusoma bakiyungura ubumenye gusa bahamyako hakiri imbogamizi zo kubona ibitabo basoma ndetse hakaba hari n’ababyeyi batarabasha kwiyumvishako bagurira umwana wabo igitabo cyo gusoma.

Umwe mu banyeshuri twaganiriye nawe, Nishimwe Emmerance wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye waturutse ku kigo cya GS Rusiga yagize ati “Nibyiza kuba batwegereje ibitabo byo gusoma, nishimye cyane kuko mubusanzwe nkunda gusoma nubwo dukunze guhura n’imbogamizi zo kubona ibitabo dusoma, turasaba ababyeyi kujya bigomwa bakagurira abana babo ibitabo kuko umunyeshuri wasomye yunguka ubumenyi bwinshi”

Mutesi Gasana, Umuyobozi w’ikigo Arise Education gicuruza ibitabo mu Rwanda,yavuzeko batangiye urugamba rutoroshye rwo gushishikariza ababyeyi kugurira abana ibitabo byo gusoma.

Mutesi yagize ati“Ababyeyi turabasaba ndetse tubashishikariza kwibuka kugurira abana babo ibitabo byo gusoma bakabizirikana bakabishyira mubyo bahaha ku isoko nkuko bagura ibyo kurya”

USAID Ibitabo Kuri Twese ni guhunda bateganyako  mu myaka itatu  izaba igeze mu turere 10 turi mu ntara zitandukanye hazashingwa amaguriro mashya y’ibitabo, ibizajya bifasha abantu kubibonera hafi kandi ku giciro kidahanitse.

REBA AMAFOTO

Abakiri bato bakomeje gukundishwa umuco wo gusoma
Umuyobozi wungirije ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rulingo, yavuzeko bari muri gahunda yo gukomeza gushishikariza ababyeyi kugira umuco wo kugurira abana babo ibitabo
Ababyeyi , abarezi n’abanyeshuri basobanuriwe ibyiza byo gusoma ibitabo

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748