Home Amakuru Mu Rwanda “Urakaza neza rukundo!” — Annette Murava yagaragaje ibyishimo byo gusubirana na Bishop...

“Urakaza neza rukundo!” — Annette Murava yagaragaje ibyishimo byo gusubirana na Bishop Gafaranga nyuma yo gufungurwa

0

Annette Murava yifurije ikaze Bishop Gafaranga nyuma yo gufungurwa

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yagaragaje ko yishimiye cyane kugaruka kw’umugabo we, Bishop Gafaranga (Zacharie Habiyaremye), uherutse gufungurwa nyuma yo gukatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Murava yasangije amafoto yabo bari kumwe mu bwato, aherekeza ubutumwa buvuga buti: “Imana iri muri aya mateka!!! Urakaza neza rukundo Bishop Gafaranga.”

Ni nyuma y’uko  ku wa 10 Ukwakira 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko Bishop Gafaranga afungurwa icyakora agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we, gukubita no gukomeretsa.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bishop Gafaranga guhamwa n’ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Bwari bwasobanuye ko ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw, icyo guhoza ku nkeke agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri bityo kuko habayeho impurirane mbonezabyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Bishop Gafaranga yaburanye ahakana icyaha ariko agasaba imbabazi z’amakosa yaba yarabayeho mu rugo rwe yatumye umugore we Murava Annet amurega.

Yagaragarije urukiko ko umugore we yamaze kumubabarira kandi ko hari n’inyandiko zashyizweho umukono n’uregwa ko yamaze kubabarira umugabo we, agasaba gufungurwa kuko biyemeje gukemura ibibazo bari bafitanye.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.