Home Amakuru Mu Mahanga Umuzungu wari warigize umunyamujyi muri Uganda yirukanwe

Umuzungu wari warigize umunyamujyi muri Uganda yirukanwe

0

Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu muri Uganda, yatangaje ko Reid Samuel James wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Muzungu Boda yirukanywe asubizwa mu gihugu cye, kubera gukorera mu gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Muzungu Boda ukomoka muri Nouvelle Zelande yamamaye cyane muri Uganda kubera gukora ibikorwa by’ubugiraneza mu baturage mu bice bitandukanye by’igihugu no gutwara moto n’imodoka mu buryo butangaje.

Kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu Simon Mundeyi, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yirukanywe mu gihugu kubera ko yakoraga ibikorwa bitandukanye adafite uruhushya rumwemerera kubikora.

Ati”Byagaragaye ko afite umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza nyamara afite pasiporo itamwemerera gukora ibyo bikorwa kandi bihabanye n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka.”

Simon Mundeyi yavuze ko mu bihe bimwe bagiye bamubona arangura ibitoki akabicuruza, ubundi bakamufata acuruza imyembe ayitwaye kuri moto cyangwa ku ngorofani nyamara atabyemerewe kuko afite pasiporo ya ba mukerarugendo.

Yavuze ko nubwo yirukanywe mu gihugu ariko uburyo byakozwemo bituma agira uburenganzira bwo kongera kuhagaruka mu gihe yubahirije amategeko.

Ati “Nabona ibyangombwa, ashobora kugaruka muri Uganda agakomeza ubushabitsi bwe. Nta kibazo dufitanye na we, ariko abantu bashaka kugira ibyo bakorera muri Uganda bagomba kubanza gushaka uruhushya rwo gukora kandi rusabwa mu nzira zisobanutse.”

Muzungu Boda avuga ko yageze muri Uganda agakunda ibintu bihari by’umwihariko imbuto zirimo avoka n’inanasi.

Ngo si ubwa mbere yari ageze muri Afurika kuko yabaye muri Ghana, aho avuga ko yari umutoza wa Tennis.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748