Umugabo yashinjwe icyaha cyo kwica nyuma yo gukekwaho kurasa agahitana umuyobozi w’itsinda rya WhatsApp ry’aho batuye, nyuma y’uko amukuye muri iryo tsinda, nk’uko polisi yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe.
Mushtaq Ahmed yarashwe arapfa ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe, mu mujyi wa Peshawar, umurwa mukuru wa Khyber Pakhtunkhwa, intara ikora ku mupaka wa Afghanistan.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko za polisi zabonwe n’AFP ndetse n’umuyobozi wa polisi y’aho, umugabo w’umunya-Pakistani witwa Ashfaq ni we warezwe icyaha cyo kwica Mushtaq.
Nk’uko bivugwa mu itangazo ryatanzwe na murumuna wa Mushtaq, ryabonwe na AFP, Mushtaq yari yakuye Ashfaq mu itsinda rya WhatsApp nyuma y’intonganya bari bagiranye.
Yakomeje avuga ko abo bombi bari bumvikanye guhura bagasubiza ibintu mu buryo, ariko Ashfaq ngo yahageze yitwaje imbunda, ahita arasa Mushtaq aramwica.
Mu itangazo rye, Ashfaq yavuze ko yababajwe no gukurwa mu itsinda rya WhatsApp, bikaba ari byo byamuteye uburakari.