Home Amakuru Mu Rwanda Umuvugabutumwa akaba n”umuhanzi Sano Olivier yakoze ubukwe(Amafoto)

Umuvugabutumwa akaba n”umuhanzi Sano Olivier yakoze ubukwe(Amafoto)

0

Umuvugabutumwa akaba n”umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier n’umugore we, Irene, bakoze ubukwe.

Ubukwe bwa Sano Olivier bwabaye ku wa 21 Kanama 2025, bubera ahitwa ‘Ubwiza Garden’ mu Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro.

Sano Olivier ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, icyakora muri iyi minsi asigaye ari n’umubwirizabutumwa.

Yamenyekanye cyane mu myaka ishize ubwo yasezeranaga imbere y’amategeko n’inkumi yitwa Uwera Carine Cadette usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko bakaza gutandukana.

Inkuru zakurikiye itandukana ryabo zavugishije abatari bake, uyu muhanzi aba iciro ry’imigani kubera uburyo yari yibasiwe nk’umusore wariye imitungo y’umukobwa biteguraga kurushinga.

Ni inkuru Sano Olivier yirinze kugira icyo avugaho ahubwo atangira kugenza make mu gusohora ibihangano, imbaraga nyinshi azishyira mu kubwiriza Ijambo ry’Imana.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.