Home Amakuru Mu Mahanga Umuryango mushya wa Frank Gashumba na Malaika Mutoni wishimiye imfura yabo

Umuryango mushya wa Frank Gashumba na Malaika Mutoni wishimiye imfura yabo

0

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, ubwo yari ari kuri Radio 4 mu kiganiro Entugga Morning Show cya Adam Kungu, Frank Gashumba yatangaje inkuru yishimiwe n’abatari bake — we n’umugore we mushya Patience Malaika Mutoni bibarutse umwana wabo wa mbere.

Yagize ati: “Ndishimye kubamenyesha ko twakiriye umwana mushya mu muryango wacu.”

Ibihuha by’uko Malaika atwite byatangiye gucicikana mu mezi make ashize, ubwo bari bamaze gukora ubukwe bwa gakondo.

Gashumba yavuze ko umwana n’umubyeyi bose bameze neza, nubwo atigeze atangaza igitsina cy’umwana. Gusa amakuru yagiye acicikana avuga ko ari umukobwa.

Ati: “Umugore wanjye Malaika ameze neza kimwe n’umwana twakiriye.”

Ubutumwa bwo kubifuriza amahirwe n’ibyishimo bukomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bishimira intambwe nshya y’uyu muryango mushya.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.