Home Amakuru Mu Rwanda Umurundikazi w’icyamamare Khadja Nin yashimye u Rwanda: “Ni yo Shampiyona y’Isi y’Amagare nziza...

Umurundikazi w’icyamamare Khadja Nin yashimye u Rwanda: “Ni yo Shampiyona y’Isi y’Amagare nziza kuva yabaho”

0

Umurundikazi w’umuhanzi ukunzwe ku isi yose, Khadja Nin, yatangajwe n’uburyo u Rwanda rwateguye shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye kuva 21-28 Nzeri 2025.

Uyu murundikazi usanzwe akunda u Rwanda, abinyujije kuri X , yavuze ko uburyo u Rwanda rwakiriye ibihugumbi by’abantu bavuye impande zose z’Isi bikwiye gutera ishema Afurika.

Ati “ Ibiri kubera hano ni agatangaza. Kigali ni Isi yose. Isi yose iri kutureba, ishaka kuba twebwe.Ibyo twakoze hano birarenze. Ni yo shampiyona y’Isi y’Amagare nziza kuva yabaho .”

Yakomeje agira ati “Mwarakoze ku bwo gutegura iri siganwa, iki gikorwa kigari cyane. Abanyafurika bose batewe ishema. Mwarakoze Rwanda, Kigali , namwe mwese ,Imana ibahe umugisha.”

Khadja Nin yarushijeho kumenyekana ubwo yari mu birori byo Kwita Izina bana b’ingagi .

Icyo gihe yongeye gushimangira no kwerekana uburyo akunda u Rwanda ndetse atangaza ko arufata nko mu rugo by’iteka.

Yagize ati “Ntewe ishema kandi nishimiye kuba umwe mu bari muri ibi birori byo Kwita Izina. Ni amahirwe akomeye cyane n’umwanya ukora ku mutima cyane. Navukiye ndetse nkurira mu Burundi ariko uyu munsi natoranyije u Rwanda nko mu rugo h’iteka ryose. Yego!’’.”

Uyu mubyeyi w’umunyabigwi mu muziki w’u Burundi aho akomoka,azwi mu ndirimbo zabiciye mu myaka yo ha mbere nka ‘Sambolera’, ‘Wale Watu’ n’izindi. Yabaye imyaka myinshi i Burayi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.