Sandra Miraji uri mu bagore ba mbere bake batinyutse gukora injyana ya Hip Hop mu Rwanda, yatangaje ko inshingano nyinshi yagize mu myaka yashize zatumye abakunze ibihangano bye bicwa n’irungu, ateguza kongera gushyira hanze indirimbo nshya mu minsi ya vuba.
Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri Podcast nshya yatangije, aho yavuze ko ibihe bishize bitatumye aha umuziki abakunzi be kubera kugira inshingano nyinshi atigeze atangaza.
Ati “Ntabwo naretse umuziki, nagize inshingano nyinshi ziryamira umuziki. Ariko ntabwo nawureka ni ubuzima. Iyo mbyutse mba ndi mu muziki, aho ngiye hose aba ari njye n’umuziki. Inshingano zambanye nyinshi ubu, gusa ndaza kubaha akantu vuba.”
Sandra Miraji yabajijwe impamvu yatangije Podcast ye avuga ko zari inzozi ze, ariko yagiye agira birantega zatumye atabishyira mu ngiro.
Ati “Zari inzozi maze imyaka ijya kugera kuri ibiri nshaka kubikora ariko bikanga, ni ikintu nari mfite mu bintu nshaka gukora muri uyu mwaka. Ntabwo nabashije kubigeraho mu gihe cyashize ariko byari biri mu mutwe wanjye, ndabikunda.”
Iyi Podcast ye nshya yise “Miraji On Pod’’ avuga ko azajya atangaho ibiganiro ku buzima bwe bw’umuziki, acishemo atumire n’ibindi byamamare.
Uyu mugore yongeye kumvikana nyuma y’uko mu 2019 yari yashyize hanze indirimbo yise “Hagenimana”, yasohoye nyuma y’imyaka itatu adakora umuziki kuko yaherukaga kugaragaza ingufu mu 2016.
Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo ye mu 2019, yavugaga ko yafashe igihe gihagije ngo yige uko yakora umuziki ukanamwinjiriza mu buryo bw’amafaranga kuko igihe yari awumazemo utari uhagaze neza. Gusa nyuma aza gutangaza ko nyuma y’igihe gito yavuze ko agiye kuwureka, ndetse yari amaze igihe ntawe uzi akanunu ke.
Sandra Miraj ari mu bagore bake batinyutse injyana ya Hip Hop mbere, avuga ko yayikomoye ku rukundo yakundaga umuziki wo muri iyi njyana, ndetse akaba yarafatiraga kuri Nicki Minaj, agikunda n’uyu munsi.
Sandra Miraj yakoze indirimbo zabiciye zirimo izo yise Andi mahirwe yakoranye na Bull Dogg, Isezerano yakoranye na Butera Knowless, Byakaze,Impeta y’urupfu yakoranye na Green P,Icyemezo yakoranye na P Fla na Jody, Powa powa n’izindi.







