Home Amakuru Mu Rwanda Umuraperi Lil G agiye kurushinga na Emilia wo muri Pologne — yemeza...

Umuraperi Lil G agiye kurushinga na Emilia wo muri Pologne — yemeza ko yamuhinduye umugabo mwiza ukwiye urukundo

0

Umuraperi Karangwa Lionel benshi bazi nka ‘Lil G’, yateye imitoma umukunzi we Emilia wo muri Pologne, bitegura kurushinga muri 2026.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 30, ifoto ye arikumwe na Emilia, maze ayiherekesha amagambo yuje imitoma ari mu rurimi rw’icyongereza.

Ati “Warakoze Emilia kunkunda ntacyo unca, nabaye kuri uyu mubumbe ariko ibyo wanyeretse byarampinduye mba umugabo mwiza ugomba urukundo rwinshi umukunzi we.”

Lil G na Emilia bamenyanye muri 2022 ubwo uyu muhanzi yimukiraga muri Pologne, nyuma yaho binjiye mu nzira y’urukundo rwaje gukomera ndetse kuri ubu bakaba bitegura gukora ubukwe muri 2026.

Lil G ubwo yari akiba mu Rwanda yakanyujijeho n’abakobwa batandukanye barimo umunyamakuru Gigy Kate, aho uyu muraperi yigeze gutangaza ko bakundanye bakiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, Kate we yiga mu mwaka wa mbere.

Uyu muraperi kandi mu 2016 yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusangiza abamukurikira amafoto ye n’umurusiyakazi w’imyaka 45 y’amavuko bari mu rukundo icyo gihe.

Urukundo rwabo rwarambye nkumuriro w’amashara, kuko nyuma y’amezi atanu gusa buri umwe yaranyuze inzira ye.

Lil G asanzwe ari umubyeyi aho afite umwana umwe w’umukobwa witwa Leila yabyaranye na Umutoni Diane.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.