Home Amakuru Mu Mahanga Umuraperi Kanye West arifuriza abana be kumenya Imana ntibagendere munzira yakuriyemo aho...

Umuraperi Kanye West arifuriza abana be kumenya Imana ntibagendere munzira yakuriyemo aho ubukire afite abona ntacyo bumumariye

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuraperi uri mubakunzwe muri Amerika, akaba ari mubahanzi batunze za miliyari z’amadorali ku isi, uyu mugabo w’abana bane utakibana na Nyina aribo, North, Saint, Chicago, na Psalm West.

Kanye West ahamyako nubwo afatwa nk’umukire utunze za miliyari abayeho atishimye bityo akaba atifuzako abana be bazabaho mubuzima nk’ubwe.

Yagize ati “Abana banjye ndabifuriza kuzabaho ubuzima buzi Imana, ubutunzi mfite mba numva ntacyo bumariye kuko namenye Imana ntinze nubu ndacyarwana n’ingaruka zibyo nakuriyemo kurinjye ntigeze nishimira nubwo byangejeje kubukire mfite ubu”

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Us Weekly Yakomeje agira ati “Namenye Imana ntinze ngerageza gushinga urusengero ngo abantu bayo mbigishe Ijambo ry’Imana ariko nabonye naratinze, ubukire mfite mba numva ari ubusa”

Kanye west w’imyaka 47 yashakanye na Kim Kardashian mu mwaka wa 2014 batandukana 2022 nyuma yuko batandukanye uyu mugabo yahise ashakana n’umugore wa Kabiri witwa Bianca Censori.

Kuva Kanye West yashaka na Bianca abantu benshi basigaye babibazaho cyane kubera imyambarire bagaragaza barikumwe ahateraniye abantu benshi.

Abana ba Kanye West na Kim Kardashian aribo, North, Saint, Chicago, na Psalm West.
Kanye West n’umugore we mushya bamaranye imyaka 2 ariwe Bianca

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.