Home Amakuru Mu Rwanda Umunyarwenya Doctall Kingslay uri mu bakunzwe muri Nigeria yashimangiye ko yiteguye guha...

Umunyarwenya Doctall Kingslay uri mu bakunzwe muri Nigeria yashimangiye ko yiteguye guha ibyishimo abakunzi b’urwenya i Kigali

0

Umunyarwenya Doctall Kingslay , umunya-Nigeria ukunzwe cyane kumbugankoranyamba bitewe n’uburyo akoramo urwenya yijeje ibyishimo bisendereye abazitabira igitaramo afite mu mujyi wa Kigali cy’urwenya.

Doctall Kingslay umaze iminsi agaragaza ko yihebeye u Rwanda ndetse yanihaye izina rya Ntakirutimana yageze mu mujyi wa Kigali ku wa 6 Kamena 2024

Doctall Kingslay witabiriye igitaramo cya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Kamena 2024 yizeza abakunzi b’urwenya ibyishimo bisendereye.

Uyu munyarwenya yahamijeko akunda u Rwanda ndetse abanyarwanda abafata nk’avandimwe be ndetse yemezako u Rwanda ari igihugu cye cya Kabiri.

Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ byitezwe ko rizabera i Kigali mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024.

Mu banyarwenya batumiwe muri iri serukiramuco harimo Doctall Kingslay wo muri Nigeria, Seth Seka wanateguye iri serukiramuco, Joshua, Rusine, Fred Rufendeke, Prince na Umushumba mu gihe bizayoborwa na Anitha Pendo ari kumwe na MC Nario.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw mu gihe ameza y’abantu umunani azaba agura ibihumbi 200 Frw.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Lake Side View ku mucanga uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ahari hakoraniye abanyarwenya barimo Rusine, Joshua, Seth wo muri Zubby Comedy, Mavide na Pazzo n’umuhanzi Kevin Kade wishimiwe bikomeye.

Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ byitezwe ko rizabera i Kigali mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748