Home Amakuru Mu Rwanda Umunyarwandakazi Sonia Rolland yagarutse mu gice cya kabiri cya filimi “Notre Histoire...

Umunyarwandakazi Sonia Rolland yagarutse mu gice cya kabiri cya filimi “Notre Histoire de France” yerekanwa kuri France 2

0

Igice cya kabiri cya Filimi mbarankuru y’uruhererekane ica kuri televiziyo yamamaye ku izina rya “Notre Histoire de France” kigiye gusohoka kigaragaramo Umunyarwandakazi Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, nk’umubarankuru, nyuma y’aho igice cya mbere cy’iyi filimi cyakunzwe n’abatari bake kuko cyarebwe n’abarenga miliyoni 2,6.

Iki gice cya kabiri kigarutse mu isura nshya ndetse n’inkuru zidasanzwe by’umwihariko izikomoza ku mateka ya kera y’u Bufaransa. Agace kamwe kihariye muri iyi filimi mbarankuru, kazaba kagaruka kuri Marie-Antoinette n’inshingano yari afite mu gihe cy’Impinduramatwara y’u Bufaransa.

Byitezwe ko izatangira kwerekanwa kuri televiziyo zo mu Bufaransa i Paris guhera ku wa 19 Ugushyingo 2025 ku isaha ya saa 14:30 z’igicamunsi. Amashyushyu ni yose ku miryango itandukanye aho guhera ku bana bafite imyaka umunani bose bararikiwe kuzihera ijisho ibikubiye muri iyi filimi.

Ni igice cya filimi cyitezweho kuzasubiza abantu inyuma mu bihe kugeza mu myaka 200 y’impinduka mu Bufaransa kuva ku gihe cy’abami nka Louis XIII na Louis XIV kugeza ku bihe byo gukomera kw’ingoma ya Napoleon n’ihanguka ryayo.

Iyi filimi mbarankuru izanava imuzi iby’uko u Bufaransa bwanyuze mu bihe bigoye kugeza bugeze ku iterambere. Izanatera icyotezo abantu babaye ibihangange nka Richelieu, Marie-Antoinette na Robespierre bafatwa nk’abagize uruhare mu kubaka ubudahangarwa bw’igihugu.

Sonia Rolland usanzwe umenyerewe mu gukina no kuyobora filimi, azaba akora ibijyanye no gufasha abakurikiye gusobanukirwa neza no kubinjiza neza mu nkuru. Ni we wa mbere wabaye Nyampinga w’u Bufaransa afite inkomoko muri Afurika, ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko ndetse kuva ubwo yagize izina ntayegayezwa mu mwuga w’ibijyanye na filimi.

Agace kavuga kuri Marie-Antoinette kagaragaza uko igihugu cyisanze mu mage mu 1789 n’uko byakurikiwe n’imvururu no kutumvikana ku buryo bushya bw’imitegekere.

Uruhererekane rwa Notre Histoire de France rugira uruhare mu gutuma abakurikiye basobanukirwa amateka n’uko u Bufaransa babona uyu munsi bwahawe ishusho.

Iki gice gishya kizajya kinyuzwa kuri France 2 na france.tv.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.