Umunyarwandakazi PDG Brenda Thandi Mbatha rwiyemezamirimo umaze kwamamara cyane ku mugabane w’iburayi yahawe igihembo cya GIFA D’OR 2024 gihabwa abashoramari bafite amazu akodeshwa na ba mukerarugendo yaba abatuye n’abakorera ingendo mu mujyi wa Paris na Bruxelles.
Brenda Thandi Mbatha, atuye ku mugabane w’Iburayi mugihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris, ahamyako umwaka wa 2024 wamugendekeye neza cyane ndetse akaba aribyo bitumwe yegukana igihembo cy’umushoramari akaba na rwiyemezamirimo wambere mu bihembo bya GIFA D’OR.
GIFA D’OR 2024 yatanzwe ku nshuro ya 15, ni gihembo PDG Brenda Thandi yawahe mu birori byabaye ku wa Gatanu, taliki 08 Ugushyingo 2024 agihabwa nk’umunyafurika ukomeje gukora ibikorwa by’indashikirwa.
PDG Brenda Thandi Mbatha watangiye ubucuruzi akiri muto kandi akaba yarakuriye mubuzima bugoye ubwo yakiraga iki gihembo yashishikarije urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere ndetse bagakura amaboko mu mufuka ahamyako iyo ukoze cyane ntakabuza ugera ku nzozi zawe nkuko nawe ari gukabya inzozi nk’umushoramari ukomeye iburayi.
Yagize ati “Ndashishikariza abajene, by’umwihariko, urubyiruko nibanda cyane cyane kubari n’abategarugori, ndabifuriza ishya n’ihirwe, mbakangurira gukora kugirango mwiteze imbere, mutinyuke akazi, mwihangire imirimo mugane ubucuruzi, mugerageze guhanga udushya, mukore cyane mwiteze imbere kuko iyo ufite intego nziza inzozi zawe uzigeraho.”
PDG Brenda Thandi avugako mu myaka irenga 25 amaze akora ubucuruzi, icyatumye akomera akagera aho ageze ari ukudacika intege ati” Kwinjira muri Business biragoranye ariko icyambere ni ukudacika intege.”
PDG Brenda Thandi ashimira abantu bose bakomeje kumuba hafi murugendo rwe rw’ubucuruzi harimo nk’umuhanzi Bruce Melody wamukoreye indirimbo akayita “Brenda Thandi umukobwa w’icyitegererezo.” ndetse aranashimira n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda n’ibiri mpuzamahanga byagiye bimufasha cyane murugendo rwe rw’ubucuruzi.
Ibihembo bya GIFA d’OR, bihabwa abashoramari, ba rwiyemezamirimo, abantu bahanze udushya yaba abagabo n’abagore bagejeje iterambere ku banyafurika yaba abatuye ku mugabane wa afurika cyangwa se ababa Iburayi.
REBA VIDEO