Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Bugie, ari mu byishimo bikomeye aho yamaze kwibikaho imdoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Bluetec, igura miliyoni 100 z’amashilingi ya Uganda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzikazi yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 800, amafoto ye atatu ari imbere y’iyi modoka ye nshya maze ayaherekesha amagambo agira ati “ Gukora cyane burya birahemba, mu mwaka umwe maze nkora umuziki, ndumva narira, Imana irakomeye.”
Uyu muhanzikazi yakomeje ashimira ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi ya Hitboss Management, ku cyizere bamugiriye bakamusinyisha muri iyi nzu ifasha abahanzi.
Mu busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Gloria Busingye, ni umuhanzikazi wabonye izuba tariki 22 Nzeri 1997, avukira mu Rwanda gusa yaje kwimukira muri Uganda ubwo yari agiye gukomerezayo amashuri yisumbuye.
Uyu muhanzikazi yatangiye gukora umuziki by’umwuga muri 2019 ahera ku ndirimbo, ibirenze ibi ya Charly na Nina ayisubiramo.
Nyuma yaho yagiye akora izindi ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Panama’, ‘Chikicha’, ‘Ready’, ‘Nyash’, n’izindi nyinshi.
Gloria Bugie ni umwe mu bahanzikazi bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Abenshi bakamumenyera ku myambarire ye itavugwaho rumwe, aho bamushinja kutikwiza, aho nko mu 2024, amashusho y’ubwambure bwe yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.