Umunyarwanda Gloria Busingye wamamaye nka Gloria Bugie, ukorera umuziki muri Uganda; uvugwaho kwibagisha iminwa, amazuru n’ikibuno, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’amafoto ye yagiye hanze.
Exclusivebizz yatangaje ko uyu mukobwa, yibagishije ibice bitandukanye by’umubiri we mu rwego rwo kongera ubwiza bwe. Ngo yakoze iki gikorwa ubwo yari yagiye mu biruhuko hanze ya Uganda aho asanzwe abarizwa.
Amakuru avuga ko Gloria Bugie yakoze uburyo bwo kwibagirwa ikibuno bizwi nka Brazilian Butt Lift (BBL), ndetse akanabagisha iminwa ndetse n’amazuru. Uyu mukobwa nyuma yo kwibagisha yahise agira mu nda hato ndetse n’ikibuno giteye neza kurusha uko yari ameze nubwo na byo byavugishaga abatari bake muri Uganda aho akorera umuziki.
Uyu mukobwa yabagishije amazuru akoresheje ibyitwa ‘filler injections’, aho abaganga bamushyizemo ibintu byongerera imiterere iminwa n’amazuru kugira ngo bibe binini kandi bitere neza, mu gihe muri BBL bamukuyeho ibinure kuri bimwe ku bice by’umubiri we bakabishyira ku kibuno kugira ngo bongere imiterere n’ubunini bwacyo.
Nyuma yo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yishimira umubiri we mushya, bamwe mu bafana be bamushimye bavuga ko yabaye mwiza kurushaho, abandi bamunenga bavuga ko yagombaga gukomeza kugumana isura ye y’umwimerere.
Nubwo hari abamunenga, Gloria Bugie we nta cyo yitayeho cyane, ahubwo avuga ko ari kwibanda cyane ku mwuga we w’umuziki no kuwuzamura ku rwego rwo hejuru kurusha urwo uriho.
Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe n’indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.
Uyu mukobwa yavugishije benshi mu minsi yashize ubwo hajyaga hanze amashusho y’ubwambure bwe, ndetse hari n’ubwo yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.
Ni urutonde rwari rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco [UNCC] muri Uganda, aho uyu muhanzikazi na bagenzi be bashinjwa kuririmba indirimbo zihonyora umuco w’iki gihugu n’imyambarire itaboneye.