Home Amakuru Mu Mahanga Umunyamuziki akaba na manager w’abahanzi, Don Jazzy yavuze abahanzi atinya kuburyo atasohora...

Umunyamuziki akaba na manager w’abahanzi, Don Jazzy yavuze abahanzi atinya kuburyo atasohora indirimbo nabo bazishyize hanze

0

Umushoramari mu muziki wa Nigeria, Don Jazzy yatangaje ko adashobora gutuma abahanzi be bagira igihangano basohorera ku munsi umwe na Wizkid cyangwa Asake kuko byatuma kitamenyekana.

Ibi Micheal Ajereh wamamaye mu muziki nka Don Jazzy yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cyo kuri YouTube cy’uwitwa Fisayo Fosudo.

Don Jazzy yavuze ko mu gihe hari indirimbo umuhanzi we yenda gusohora ku munsi runaka, agasanga kuri uwo munsi Wizkid cyangwa Asake nabo barasohora indirimbo, ibyiza ahita ahindura itariki kuko byatuma indirimbo y’umuhanzi we itamenyekana.

Don Jazzy yagize ati,”Mu gihe umuhanzi wanjye yaba agiye gusohora indirimbo ku wa gatanu, kuri uwo munsi akaba ari nabwo Wizkid cyangwa Asake bagomba gusohoraho indirimbo, ikiza nakwimura itariki kuko byaba ari nko gupfa uhagaze.”

Don Jazzy ni umushoramari ufite inzu ifasha abahanzi yitwa Mavin Records. Muri iyi nzu niho habarizwa abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo; Rema, Ayra Starr, Crayon, Magixx, Boy Spyce na Johnny Drille.

Don Jazzy
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748