Home Uncategorized Umunyamideli Kim Kardashian, ari mu nzira zo kuba umunyamategeko wemewe

Umunyamideli Kim Kardashian, ari mu nzira zo kuba umunyamategeko wemewe

0

Umunyamideli n’umushabitsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kim Kardashian, ari mu nzira zo kuba umunyamategeko wemewe bidasubirwaho, nyuma y’imyaka myinshi yiga amategeko no gukora ibizamini bisabwa.

Kim Kardashian aherutse gutangaza ko mu byumweru bibiri ari bwo amanota y’ikizamini cya California Bar Exam azaba yasohotse, yizeye ko azaba abaye umunyamategeko ubifitiye uburenganzira bwuzuye.

Nyuma y’ibi, hari amakuru yakwirakwiye avuga ko yaba yaramaze kubona amakuru y’ibizamini bye hakiri kare, ariko amakuru y’abegereye uyu mugore yemeza ko ataramenya ibyavuyemo, ahubwo ko ari icyizere afite kubera imyiteguro n’umuhate yashyize mu byo yize.

Kim Kardashian amaze imyaka irenga itandatu yiga amategeko, aho buri cyumweru yafataga nibura amasaha 18 yo kwiga, nyamara afite gahunda nyinshi zikomeye mu buzima bwe bwa buri munsi zirimo no kurera abana bane afitanye na Kanye West. Muri Gicurasi 2025, yizihije ko yarangije amasomo mu birori byabereye mu rugo iwe ari kumwe n’umuryango we.

Mu 2021, Kim yatsinze ikizamini cya mbere kizwi nka ‘baby bar’. Muri Nyakanga uyu mwaka, yakoze ikizamini cya nyuma cya ‘bar’ akaba ari na cyo kizatuma aba umunyamategeko wemewe.

Naramuka agitsinze, azahita abona uburenganzira bwo gukora akazi k’ubwunganizi mu mategeko ku mugaragaro, ibintu bizaba ari intambwe ikomeye muri gahunda ye yo gukomeza guharanira ubutabera bw’abo afata nk’abakorerwa akarengane.

Uyu mugore amaze imyaka afasha abantu bagiye bahura n’ibibazo bagafungwa barenganywa. Mu Ukwakira 2019 umugabo wari ufite imyaka 39[icyo gihe] wari umaze imyaka 23 afungiwe kwica umuntu yafunguwe bigizwemo uruhare na Kim Kardashian, agira ibyishimo by’ikirenga nyuma yo gusohoka muri gereza.

Momolu Stewart, yari yarafunzwe afite imyaka 16 mu 1999 ndetse yari yarakatiwe gufungwa burundu, gusa umucamanza wo muri Washington DC yaje kugabanya igihano cye, arafungurwa bigizwemo uruhare n’uyu mugore.

Kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi 2019 nabwo, Kim Kardashian n’itsinda rye ry’abanyamategeko bafunguje abantu 17 mu mezi atatu gusa.

Uyu mugore kandi mu 2025 ni umwe mu bari bashyigikiye ko abavandimwe Lyle na Erik Menendez bishe ababyeyi babo babarashe babasanze mu nzu bakaza gukatirwa burundu bafungurwa.

Aba bagabo bakozweho filime na Netflix, Kim Kardashian yabashyigikiye avuga ko babikoze kubera ihohoterwa bakorerwaga n’ababyeyi babo kandi bakiri abana bato.

Mu 1989 nibwo Lyle na Erik Menendez bishe ababyeyi babo, Jose na Kitty Menendez, babarashe amasasu 16 mu nzu yabo i Beverly Hills. Icyo gihe isi yose yabafashe nk’abana b’indakoreka bishakiraga umutungo. Icyo gihe umwe yari afite imyaka 19 undi 21 y’amavuko.

Ubwo batangaga ubuhamya, babwiye urukiko ko bari baramaze igihe kirekire bahohoterwa, ariko icyo gihe byafatwaga nk’amayeri yo gushaka kwiregura. Ndetse abashinjacyaha babyise “ukwihimura kw’abana babi.” Mu 2025 aba bombi bamaze imyaka 36 muri gereza, bakatiwe imyaka 50 aho kuba ifungo cya burundu, ndetse bivugwa ko mu myaka itatu bashobora kuzafungurwa.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.