Home Amakuru Mu Mahanga Umunyamideli Jasinta Makwabe atangaje itandukana n’umugabo we bari bamaze igihe gito bashakanye

Umunyamideli Jasinta Makwabe atangaje itandukana n’umugabo we bari bamaze igihe gito bashakanye

0

Umunyarwandakazi, Jasinta Makwabe uri mu bakobwa bagezweho mu kumurika imideli muri Tanzania, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugabo biteguraga kurushinga.

Amakuru avuga ko uyu Munyarwandakazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatandukanye mu buryo budasubirwaho n’umugabo wari waramusabye akanamukwa.

Mu mwaka ushize, nibwo Jasinta yahishuye ko afite umugabo ndetse ko bageze kure imyiteguro yo gukora ubukwe.

Nyuma yaho tariki 14 Gashyantare 2025, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, asangiza abamukurikirana amashusho ye n’umuryango n’inshuti ze za hafi, yakorewe ibirori byo gusabwa no gukwa.

Amakuru avuga ko Jasinta n’umugabo we baje kujya gutura mu bice bya kure mu gihugu cya Kenya ndetse baza gutandukana nyuma y’ukwezi kumwe barushinze, nubwo batahise babitangaza.

Gutanduka kwabo gufitanye isano no kuba uyu mugore yaba yaramenye ko umugabo we yarafite undi muryango atamuhishuriye ndetse akimara kubimenya umubano wabo wahise urangira.

Ibi kandi bikiyongera ku kuba umugabo wa Jasanta yaba yari yaranze ko basezerana imbere y’amategeko.

Nyuma y’ibibazo byabaye hagati yaba bombi, uyu munyamideli yahisemo gutandukana n’umugabo we, nubwo bitakiriwe neza n’umuryango by’umwihariko nyina umubyara.

Jasinta Makwabe, w’imyaka 28 y’amavuko yamenyekanye cyane muri 2021 ubwo yahagariraga igihugu cya Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar.

Uyu mukobwa akaba avuka ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda gusa akaba yaravukiye ndetse akurira muri Tanzania.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.