Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yasezeranye n’umukunzi we Uwera Caroline, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025.
Ni ibirori byabaye nyuma y’aho aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 26 Kanama 2025. Ni mu gihe muri Gicurasi aribwo Rutikanga yambitse impeta Uwera amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.
Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abanyamakuru bakorana na Rutikanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Rutikanga yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda cyane cyane aya nimugoroba.
Mu 2016, yakoreraga Cloud TV ahava ajya gukora kuri TV10 ari naho yavuye muri Werurwe 2017 ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.