Umunyamahirwe wateze 50K ku mikino 5 atsindira hafi miliyoni 1 Frw mu masaha make
Mu gihe gito cyane ku wa 10 Ukwakira 2025, umunyamahirwe umwe yongeye kwandika amateka mu mikino y’amahirwe muri ForteBet, ubwo yatsindiraga amafaranga agera kuri 989,500 Frw nyuma yo gutega 50,000 Frw ku mikino itanu gusa.
Uyu mukinnyi w’amahirwe yahisemo gukina ku bitego gusa (goals betting), maze byose bimuhira nk’uko yabiteguye.
Muri iyo mikino, harimo umukino yashyizemo Over 6.5 warangiye ari 9-0, indi Over 3.5, Over 2.5, ndetse n’imikino ibiri ya Over 1.5 — byose bikarangira byubahirije uko yabihisemo.
Nubwo hari aho byabanje kumuhangayikisha, cyane cyane kuko imikino itatu muri itanu yarangiye habuze igitego kimwe ngo ibintu bimuhire, amaherezo amahirwe ye yamuhiriye ku ntsinzi ikomeye.
Itike ye ifite nimero 3528333704169999, kandi amafaranga yose yayabonye ako kanya nyuma yo gutsinda.