Home Amakuru Mu Mahanga Umuntu wambere wari ukuze kurusha abandi muri Amerika yitabye Imana afite imyaka...

Umuntu wambere wari ukuze kurusha abandi muri Amerika yitabye Imana afite imyaka 115, yari amaze kubona aba pereiza 20 bayoboye amerika

0

Ku wa 22 Ukwakira 2024, Nibwo, mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuntu wari ukuze cyane kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Elizabeth Francis, yitabye Imana azize izabukuru.

Elisabeth yari afite imyaka 115 nk’uko ibinyamakuru byo muri Amerika byabitangaje.

Nyakwigendera wishwe n’izabukuru, yabonye izuba tariki 25 Nyakanga 1909, ku ngoma ya William Howard Taft wari Perezida wa Amerika, bityo apfa abonye ubutegetsi bw’abaperezida 20 bayoboye iki gihugu cy’igihangange.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo, Blackness, Yahoo na Fox News dukesha iyi nkuru, byanditse ko nyakwigendera Elisabeth yabanaga n’umukobwa we w’imfura w’imyaka 95 n’umwuzukuru we ndetse ko asize abuzukuru batatu, abuzukuruza batanu n’ubuvivi bune.

Elisabeth yari afite imyaka 115 nk’uko ibinyamakuru byo muri Amerika byabitangaje.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748