Home Amakuru Mu Mahanga Umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, w’imyaka 21...

Umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, w’imyaka 21 agiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III w’imyaka 56

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri ni bwo Nomcebo yerekanwe, ubwo muri Eswatini hasozwaga ibirori gakondo byo kwerekana ugomba kuba umugore mushya w’umwami bizwi nka Umhlanga. Ni ibirori mu busanzwe bimara iminsi ine.

Ku munsi wa nyuma wabyo byitabiriwe n’abantu barenga 5,000; barimo Umwami Misuzulu KaZwelithini w’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo na Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana.

Amashusho y’ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma w’imyaka 21 y’amavuko arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’ubwami bw’Aba-Swati.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inkwano y’inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw).

Ikinyamakuru kigenga Swaziland News kivuga ko cyabonye inyandiko y’ibanga rikomeye yo mu ishami ry’imari ry’ibwami ivuga ko Nomcebo Zuma we azahabwa miliyoni 3 z’ama-Rand (arenga miliyoni 225 Frw) nk’impano “y’umukunzi we” Umwami Mswati witezweho kuba umugabo we.

Mswati III uherutse i Kigali aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame, ategeka Eswatini kuva mu 1986.

Icyakora anengwa kubaho ubuzima bw’agatangaza mu gihe igice kinini cy’abaturage b’iki gihugu babayeho mu bukene.

Nomcebo Zuma witezwe kuba umugore we mushya na we ava mu muryango wemera gushaka abagore benshi.

Se Jacob Zuma w’imyaka 82 wayoboye Afurika y’Epfo hagati ya 2009 na 2018 mbere yo gusimburwa na Cyril Ramaphosa, yashakanye n’abagore batandatu ndetse ubu afite bane n’abana barenga 20, nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kibivuga.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.