Home Amakuru Mu Mahanga Umukinnyi usiganwa ku magauru wo muri Uganda, yapfuye amaze gutwikwa n’uwahoze ari...

Umukinnyi usiganwa ku magauru wo muri Uganda, yapfuye amaze gutwikwa n’uwahoze ari umukunzi we wamusutseho lisansi

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umukinnyi wasiganwaga ku maguru w’umunya-Uganda yapfuye nyuma y’iminsi micye arembeye mu bitaro byo muri Kenya, amaze gutwikwa n’uwahoze ari umukunzi we wamusutseho lisansi.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru muri Uganda ryatangaje ku rubuga X ko ribabajwe “no gutangaza urupfu rw’umukinnyi wacu” Rebecca Cheptegei.

Iri shyirahamwe rivuga ko Cheptegei yapfuye “kare muri iki gitondo bivuye ku rugomo rukorerwa mu ngo yakorewe”.

Umuryango we ntabwo uremeza uru rupfu ariko Dr Owen Menach ukuriye ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital mu mujyi wa Eldoret yabwiye ibinyamakuru byaho ko Rebecca yapfuye nyuma y’uko ingingo zose zo mu mubiri we zihagaze.

Umukinnyi wasiganwaga ku maguru w’umunya-Uganda yapfuye nyuma y’iminsi micye arembeye mu bitaro byo muri Kenya

Rebecca yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo za Uganda, kandi ni we mugore muri icyo gihugu ufite umuhigo wo kwiruka marathon akoresheje 2:22:47, umuhigo yaciye mu 2022 muri marathon ya Abu Dhabi muri United Arab Emirates.

Rebecca wari ufite imyaka 33, yarangije ari uwa 44 mu gusiganwa marathon mu mikino Olempike iheruka i Paris mu Bufaransa.

Abategetsi bavuga ko ku cyumweru gishize ubwo yari avuye gusenga we n’abana be babiri, yasagariwe na Dickson Marangach umugabo wahoze ari umukunzi we, ari iwe mu mujyi muto wa Endebess ari naho yitoreza mu burengerazuba bwa Kenya.

Marangach yamusutseho lisansi maze aramutwika nyuma y’intonganya hagati yabo, nk’uko byatangajwe n’abaturanyi babo.

Cheptegei yatabawe n’abaturanyi ajyanwa ku bitaro ariko yari yagize ubushye bugera kuri 80% by’umubiri we, nk’uko abaganga babitangaje.

Cheptegei, ukomoka mu karere ko hakurya y’umupaka muri Uganda, bivugwa ko yari yaraguze ubutaka mu ntara ya Trans Nzoia ya Kenya akabwubakamo inzu. Ako gace karimo ibigo byinshi abasiganwa ku maguru bitorezamo.

Raporo yatanzwe n’abategetsi baho ivuga ko we n’uwo wahoze ari umukunzi we bagiye bagirana ubushyamirane kubera ubwo butaka.

Se wa Cheptegei, Joseph Cheptegei, mu ntangiriro z’iki cyumweru yabwiye abanyamakuru ko uwo mugabo yashakaga kuriganya ubutaka umukobwa we. Yavuze ko asenga ngo “umukobwa wanjye ahabwe ubutabera”.

Marangach na we wahiye ku rugero rwa 30% mu gutwika Rebecca, na we muri iki cyumweru yari arimo kuvurirwa ku bitaro bimwe na Rebecca byo mu mujyi wa Eldoret, ari na byo bikuru muri ako gace, nk’uko abaganga babitangaje.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru rya Uganda rivuga ko “twamaganye ibintu nka biriya kandi turasaba ubutabera”.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru polisi ya Kenya yatangaje ko irimo gukora iperereza ku byabaye.

Rebecca wari ufite imyaka 33, yarangije ari uwa 44 mu gusiganwa marathon mu mikino Olempike iheruka i Paris mu Bufaransa.
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.