Umujyi wa Kigali wasabye abafite inyubako zihuriramo n’abantu benshi ko mu rwego rwo gutanga serivisi zuzuye, bakwiriye kubaka imisarani itishyuzwa ababagana bazajya bakoresha.
Ni mu buryo bwo gukuraho, icyari cyarafashwe nk’umuco aho umuturage yajyaga gushaka serivisi ari bumare umwanya aho agiye kuyishaka, yakenera ubwiherero bikamusaba kujya kubushaka ahandi kandi ari busabwe kubwishyura.
Nk’uwitwa Niyonshuti Jean Claude yabwiye RBA ko yagiye ku kigo cy’imari giherereye mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Nyabugogo, akubwe yoherezwa ahandi yagombaga kwishyura ibintu agaragaza ko bitari bikwiriye mu mujyi nk’uwa Kigali.
Ati “Nabwiye umusekirite ko nshaka ubwiherero, arambwira ati nta buhari, ahubwo sohoka ujye kubushaka aho buri, urishyura 100 Frw nta kibazo urongera ugaruke utangire gushaka serivisi washakaga.”
Mukaneza Jeanne d’Arc agaragaza ko hari igihombo kuko bisa nko kudahabwa serivisi zuzuye, aho uba wagiye gushaka serivisi ushobora no kwishyura hanyuma, ukishyuzwa n’iyo kwagakwiriye guhererwa ubuntu.
Habimana Flodouard ati “Ni igihombo, ushobora gufata moto ukajya kubanza gushaka ubwiherero kandi urabwishyura. Uhomba igihe ugahomba n’amafaranga. Bibaye byiza babitekerezaho.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko kudatanga ubwiherero bitagakwiriye ndetse ubikorewe akwiriye gutanga amakuru bagakurikiranwa.
Ati “Abantu bose bafite serivisi zituma abantu babagana ari benshi bose basabwa kugira ubwiherero. Ni inshingano zo kubugira kandi no gukora ku buryo busa neza umunsi wose. Tugenda tubasura tubibutsa ko ari inshingano zabo.”
Mu igenzura ryakozwe hagaragaye ko umubare munini w’ibigo bitagira ubwiherero rusange ari ibikorera mu nyubako zubatswe kera zitari zigenewe kwakira abantu benshi, icyakora bagasabwa ko bagomba gushaka uburyo bazishyiramo, ubonye bitakozwe agatanga amakuru.
Umunsi ku wundi Umujyi wa Kigali uganwa n’abantu benshi bashaka serivisi, na cyane ko utuwe n’abarenga miliyoni 1.7 bavuye ku barenga gato ibihumbi 400 bari bawutuye mu 2000, bakiyongeraho abava mu ntara baje kuwushakamo amaramuko na serivisi.
Ibyo ni byo bituma uyu mujyi ukaza ibijyanye n’isuku n’aho kwiherera, abawugana bagahabwa serivisi mu buryo bunoze.