Home Amakuru Mu Rwanda Umuhanzikazi Marina arembeye muri Nigeria aho yisanze kwa muganga atazi uko yahageze.

Umuhanzikazi Marina arembeye muri Nigeria aho yisanze kwa muganga atazi uko yahageze.

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Marina arembeye i Abuja muri Nigeria nyuma y’iminsi mike yari amaze muri icyo gihugu yagezemo avuye muri Ghana aho yari yagiye mu bikorwa bya muzika.

Uyu muhanzikazi wari ukigera Abuja muri Nigeria amaze iminsi ibiri mu bitaro aho ari kwivuriza indwara ya ‘Malaria’ avuga ko bamusanzemo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Marina wumvikanaga mu ijwi rituje ariko ryanacitse intege, yavuze ko atamenye uko yageze kwa muganga kuko yagiye kuryama yumva atameze neza akisanga bamujyanye kwa muganga shishi itabona nyuma y’uburwayi bukomeye.

Ati “Nkigera Abuja nahamaze iminsi ibiri uwa gatatu nisanga banzanye kwa muganga meze nabi, ntabwo nzi uko nahageze kuko nisanze mu bitaro banteye serumu, ubu ndi gufata imiti ndaza kumera neza.”

Marina uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda yafashwe n’ubu burwayi nyuma y’iminsi asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Mon bebe’ yanasohoye ari muri Ghana.

Ni indirimbo uyu muhanzikazi yasohoye nyuma yo gushyira hanze iyitwa ‘Avec toi’ yari amaze amezi abiri hanze.

Marina arembeye i Abuja muri Nigeria nyuma y’iminsi mike yari amaze muri icyo gihugu

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.