Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, Lydia Jazmine, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira 2025, aho aje mu rugendo rw’iminsi mike rugamije gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya “True Love” yakoranye n’umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Bwiza.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Lydia Jazmine yavuze ko yishimiye kuba ageze bwa mbere mu gihugu gikomokamo ababyeyi be.
Ati: “Ni igihugu cyiza nahakunze, ibijyanye n’ikirere ntabwo bitandukanye n’iwacu. Mwakoze cyane kunyakira. Nkigera ku kibuga cy’indege kugera hano nabonye abantu beza ndatekereza ko aha hazaba urugo rwanjye rwa kabiri.”
Lydia Jazmine yavuze ko gukorana na Bwiza byaturutse ku bujyanama bw’abamufasha mu bya muzika bari basanzwe bakunda ibikorwa by’uyu muhanzikazi w’Umunyarwandakazi, bituma gutegura iyi ndirimbo biba byoroshye.
Yongeyeho ko yishimira cyane uburyo umuziki w’u Rwanda uri kugenda utera imbere byihuse, kandi ko yifuza kuzabona amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda mu gihe kiri imbere.
Ubwo yabazwaga niba afite abavandimwe cyangwa imiryango mu Rwanda, Lydia Jazmine yavuze ko ari inkuru ndende ariko yemeza ko ababyeyi babyara se bavuka mu Rwanda.
Ati: “Ni inkuru ndende ariko ababyeyi babyara data umbyara bavuka hano. Ku bw’amahirwe make bitabye Imana tutaganiriye, ntekereza ko nkeneye gushaka amakuru yisumbuye kuri ayo mateka.”
Uretse gufata amashusho y’indirimbo “True Love”, Lydia Jazmine yatangaje ko azanakoresha iyi nshuro ye ya mbere mu Rwanda mu gukomeza kumenyekanisha album ye nshya “The One and Only”, ndetse no guhura n’abanyamakuru n’abandi bahanzi bo mu gihugu.