Home Amakuru Mu Rwanda Umuhanzi Yampano yasabye Imbabazi Nyuma y’Amashusho Y’urukozasoni Yagiye Hanze

Umuhanzi Yampano yasabye Imbabazi Nyuma y’Amashusho Y’urukozasoni Yagiye Hanze

0

Umuhanzi Florien Uworizagwira benshi bazi nka Yampano, yasabye imbabazi abakunzi be nyuma y’amashusho y’urukozasoni ye yagiye hanze.

Uyu muhanzi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yasangije ibaruwa ndende igenewe abafana be, abakunzi b’umuziki muri rusange ndetse n’umuryango Nyarwanda, abasaba imbabazi.

Yatangiye agira ati “ Mbere na mbere, ndashaka gusaba imbabazi bivuye ku mutima ku bw’agahinda n’umubabaro byatewe n’ibyabaye vuba aha byo gushyira ahagaragara videwo yihariye ku buryo budakurikije amategeko.”

Yakomeje agira ati “ Byabaye ihohoterwa rikomeye kandi ribabaza cyane, kandi ndicuza nanasaba imbabazi uwariwe wese iyi video yaba yagezeho, abafana banjye, itangazamakuru ndetse n’umuryango wacu w’Abanyarwanda dusangiye ufite indangagaciro zo kwiyubaha.”

Uyu muhanzi yakomeje asaba abagifite amashusho y’ubwambure bwe kurekeraho kuyakwirakwiza kuko bihabanye n’indangagaciro z’umuzo Nyarwanda ndetse bikaba ari no kumwicira izina rye ry’ubuhanzi.

Ati “Ndasaba buri wese, cyane cyane abashobora kuba bagisangira cyangwa bakwirakwiza videwo, kubihagarika. Ibikorwa nk’ibi ntabwo byemewe ahubwo binyuranyije n’amategeko, kuko , bikomeza kwangiza ubuzima bwite, ni isura yange nk’umuhanzi. Twibuke umuco wacu w’ubumuntu dusangiye nk’Abanyarwanda, aho duterana inkunga aho gusenyana.”

Yampano ni umwe mu bahanzi bagezweho muri muzika Nyarwanda, uyu musore akunzwe mu ndirimbo zirimo; Sibyanjye, Uzakunde, Ngo n’izindi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.