Home Amakuru Mu Rwanda Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri ADEPR

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu wamamaye nka Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2024.

Jado Sinza na Esther Umulisa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi bari bagaragiwe n’abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa, Neema Marie Jeanne, mukuru wa Esther Umulisa n’abandi batandukanye b’inshuti zabo za hafi.

Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye.

Batangiye urugendo rwo kurushinga muri Kamena uyu mwaka nyuma y’aho bamaze igihe bakundana, cyane ko amakuru avuga batangiye gukundana mu 2017, kandi Jado Sinza yamaze kwambika impeta y’urukundo Esther Umulisa bemeranya kubana akaramata.

Ku wa 2 Kamena 2024 baherukaga kwerekanwa mu rusengero muri ADEPR Kumukenke.

Biteganyijwe ko ku wa 21 Nzeri 2024, aba bombi bazasezerana imbere y’Imana.

Jado Sinza na Esther Umulisa basanzwe baririmbana muri New Melody Choir, itsinda riri mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Bombi basengera mu Itorero rya ADEPR.

Jado Sinza, izina rye ryamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Nabaho”, “Gologota”, “Wagize neza’’, “Ni Uwiteka ryose”, “Ongera Wivuge” na “Ndategereje”, “Ndi Imana Yawe” n’izindi zitandukanye.

Uyu musore w’imyaka 29 yatangiye kuririmba akiri muto; ahera muri Korali y’Ishuri ryo ku Cyumweru yitwa ‘Gift Choir’, kuri ubu ni umuririmbyi wa Siloamu yo muri ADEPR Kumukenke ndetse anabarizwa mu itsinda rya New Melody ribumbiye hamwe abaturuka mu madini n’amatorero atandukanye.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.