Home Amakuru Mu Mahanga Umuhanzi Usher uri mu bakomeye muri Amerika, yinjiye ku rutonde rw’abashyigikiye Kamala...

Umuhanzi Usher uri mu bakomeye muri Amerika, yinjiye ku rutonde rw’abashyigikiye Kamala Harris uri kwiyamamariza kuba Perezida

0

Umuhanzi Usher uri mu bakomeye muri Amerika, yinjiye ku rutonde rurerure rw’abashyigikiye Kamala Harris uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Usher yagaragaye ari kumwe n’uyu mugore uhagarariye ishyaka ry’aba-démocrate ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira, ubwo yiyamamarizaga mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia.

Uyu muhanzi yari yafashe akaruhuko mu bitaramo yari arimo bya ‘Past Present Future Tour’, ni nabwo yabonye umwanya wo kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Kamala Harris.

Yavuze ko ashyigikiye Kamala Harris kubera ko arwanirira uburenganzira bwa buri wese, kuko ashaka ukwishyira ukizana kwa buri muntu, kandi akaba atareba aho umuntu akomoka.

Ati “Ni icyerekezo ku gihugu cyacu kandi nta n’umwe uhejwe. Icyerekezo gifasha ubushabitsi buciriritse, gishora mu buvuzi bwacu. Ni icyerekezo muri sosiyete yacu kandi giha buri wese amahirwe yo gukomeza ibyo arimo.”

Yakomeje agira ati “Ijwi dufite rikora itandukaniro dushaka kubona. Buri kintu dukora mu minsi isigaye kizagira ingaruka ku bana bacu, abuzukuru bacu ndetse n’abantu dukunda by’ikirenga. Mureke dukorere ahazaza, bagore namwe bagabo, ahazaza dushaka ko bazabamo batekanye.”

Usher yaje yiyongera ku bindi bahanzi bamaze kugaragaza ko bashyigikiye Kamala Harris birimo Cardi B, Lizzo, John Legend, Ariana Grande, Taylor Swift, Beyoncé n’abandi batandukanye bafite amazina akomeye mu zindi ngeri z’imyidagaduro.

Umuhanzi Usher uri mu bakomeye muri Amerika, yinjiye ku rutonde rurerure rw’abashyigikiye Kamala Harris uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748