Umuhanzi ukomeye wa hip-hop Sean “Diddy” Combs yafatiwe mu mujyi wa New York kubera ibyaha akekwaho bitatangajwe, nk’uko abayobozi babwiye umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika CBS.
Ifatwa rye mu gace ka Manhattan rikurikira ibitero byagabwe ku nyubako ze ebyiri i Los Angeles na Miami muri Werurwe mu rwego rw’ “iperereza rigikomeje” ku bijyanye no gicuruza abantu mu rwego rw’ubusambanyi.
Umwunganizi wa P Diddy, Marc Agnifilo, yavuze ko bababajwe cyane n’ifatwa rye kandi umukiriya we ari “umuntu w’inzirakarengane”.
Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi yatangiye kuregwa ibirego byinshi kuva ku ihohotera rishingiye ku gitsina kugeza ku ihohotera ryo mu rugo, harimo n’ibyahishuwe n’uwahoze ari umukunzi we, umuhanzikazi Casandra “Cassie” Ventura. Yahakanye ibyo aregwa byose.
Ifatwa rye ryakozwe mu rwego rwo gukora iperereza rikomeje gukorwa n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Amerika, nk’uko abashinzwe umutekano benshi babitangarije CBS.
Umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu majyepfo ya New York, Damian Williams, yemeje ko Diddy yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.