Umuhanzi Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP, ubu akaba yikorana ku giti cye, ashobora gukora umwuga w’itangazamakuru kuri imwe muri Radio zo mu Rwanda.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Golo’ ikanakundwa n’abatari bacye, ari ku rutonde rw’abatsindiye imyanya y’abakozi nk’abanyamakuru kuri Radio ya Magic FM, ibarizwi mu bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.
Uku gutsinda ikizamini muri RBA, bigaragazwa n’inyandiko yerekana abatsindiye imyanya ya Producer na Presenter, aho Passy [Kizito Pascal] ari afite amanota 79%.
Passy aza kuri uyu mwanya akurikira uwitwa Uwingabire Annick, we ufite 80%, ku mwanya wa gatatu hakazaho uwitwa Sebushishi Beaugard na Migambi Gilbert, bombi basanzwe muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Passy Kizito ntiyakunze kumvikana mu mwuga w’Itangazamakuru cyane, uretse kuba yarigeze gukora kuri Radio na TV1 ariko ntiyahatinze kuko yahise arisezera asubira muri muzika.
Nubwo atakunze kumvikana akora uyu mwuga w’itangazamakuru, ni wo yize, dore ko anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru.
Aramutse yinjiye muri uyu mwuga, yaba abaye umwe mu bahanzi banakora Itangazamakuru, barimo n’abafite amazina akomeye, nk’umunyamakuru Uncle Austin, Yago Pon Dat, ndetse na Andy Bumuntu we uherutse gutandukana n’igitangazamakuru yari amazeho imyaka ibiri.