Umuririmbyi w’umuherwe muri Amerika Sean “Diddy” Combs, ntabwo abanye neza n’ubuyobozi bwa gereza ya Fort Dix muri Leta ya New Jersey aheruka kwimurirwamo, nyuma yo gufatanwa inzoga yakoze mu buryo bwa rwihishwa.
TMZ yatangaje ko Diddy yafashwe anywa inzoga yakoze mu buryo bwa “DIY” (do it yourself), ikozwe mu isukari, Fanta n’amapera, byose bivangwa bikamara ibyumweru bibiri kugira ngo bihinduke igisindisha.
Diddy w’imyaka 56 arimo kurangiriza igihano cy’imyaka ine y’igifungo yakatiwe ku byaha bifitanye isano n’uburaya. Amakuru aturuka imbere muri gereza afungiyemo avuga ko ubuyobozi bwari bwafashe icyemezo cyo kumwimura bakamushyira mu kindi cyumba, ariko nyuma icyo cyemezo kiza guhinduka, ahabwa amahirwe yo kuguma mu cyumba yari asanzwe arimo.
Umwe mu bayobozi ba gereza yabwiye TMZ ko nta makuru afite ku birego byo kunywa inzoga, mu gihe uhagarariye Diddy yabwiye Page Six ko nta gitangaza kirimo kuba uyu muhanzi yavugwa cyane ko ari icyamamare.
Ati “Diddy ari mu cyumweru cya mbere muri FCI Fort Dix, aho ari kwibanda ku kwiyubaka no gukora ku buzima bwe bwa buri munsi. Nk’uko bigenda ku bantu bazwi cyane bageze ahantu hashya, hazabaho ibihuha byinshi n’amakuru y’ibikabyo, menshi muri yo atari ukuri. Turasaba abantu kumuha amahoro n’umwanya wo gukomeza urugendo rwe rwo kwiyubaka.’’
Mbere y’uko akatirwa mu Ukwakira 2025, Diddy yari yandikiye umucamanza Arun Subramanian, amumenyesha ko ari ubwa mbere mu myaka 25 abaye “sober” (amaze iminsi nta gisindisha afata).
Ati “Ntabwo nshobora guhindura ibyahise, ariko nshobora guhindura ejo hazaza. Imana yanzanye hano ngo ihindure ubuzima bwanjye. Ndi mu rugendo rwo guhinduka, kandi nishimira ko nkora cyane kurusha mbere. Ndashimira Imana kuko ndi umuntu mushya, utarangwa n’ibiyobyabwenge, uburakari cyangwa urugomo.”
Tariki 3 Ukwakira 2025, urukiko rwa Manhattan rwakatiye Diddy, imyaka ine n’amezi abiri muri gereza, runamusaba kwitabira amasomo yo kwirinda ibiyobyabwenge no kuvurwa mu mutwe, ndetse no kwishyura amafaranga y’amande angana na 500.000$.
Ubu Diddy ateganyijwe gufungurwa ku wa 8 Gicurasi 2028, aho yimuriwe muri Fort Dix nyuma yo kuva muri Metropolitan Detention Center yo muri Brooklyn, New York yabanje gufungirwamo.






