Home Amakuru Mu Mahanga Umuhanzi Mutoni Fille yagaragaje ko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka nyinshi harimo kwibagirwa ko...

Umuhanzi Mutoni Fille yagaragaje ko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka nyinshi harimo kwibagirwa ko ari umubyeyi

0

Umuhanzi Mutoni Fille yagaragaje ko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka nyinshi harimo kwibagirwa ko ari umubyeyi

Umuhanzi Mutoni Fille ukorera umuziki muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, yagaragaje ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi zirimo kuba umuntu ubinywa bikabije ashobora kugera aho yibagirwa ko ari umubyeyi, nk’uko byamugendekeye.

Uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro cyiswe “Ekyoota” cyateguwe n’Ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda (UNMF), aho yavuze ko yatangiye kunywa ibiyobyabwenge mu 2015.

Yavuze ko icyo gihe yageze aho yibagirwa inshingano za kibyeyi, nk’uko byagombaga kugenda, bikagera n’aho ananirwa kujya asura umwana we ku ishuri ngo arebe uko ameze. Ati “Icyo gihe narekeye kuba umubyeyi nk’uko byagombaga kugenda. Ntabwo nashoboraga gusura umwana wanjye ku ishuri.”

Yavuze ko uwahoze ari umukunzi we ndetse akaba na se w’umwana we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, yageragezaga kumubuza ibiyobyabwenge ariko undi agahora abihakana kandi bagirana amahari bikarangira amutsinze.

Ngo yageze aho atangira kubona ko ubuzima bwe buri kugera aharindimuka kubera ibiyobyabwenge, biba ngombwa ko ajya mu bigo bimufasha mu buryo bwihariye guhangana no kwigobotora ibiyobyabwenge.

Yagiriye inama abantu babaye imbata z’ibiyobyabwenge ariko bari guhangana no kubivaho, gufata intambwe ya mbere bakagaragaza ko bakeneye ubufasha. Ati “Abaganga bazadufasha gusa nyuma y’uko twemeye ko dufite ikibazo. Niko tuzarokoka.”

Yagaragaje kandi ko akamaro ko kumenya ko kubatwa n’ibiyobyabwenge nk’indwara idakira, asobanura ko buri wese atitwara kimwe na mugenzi ku biyobyabwenge.

Ati “Hari umuntu ushobora gufata itabi rimwe, akarinywa, agataha ntacyo bibamutwaye. Ariko njyewe sinashoboraga gusubira inyuma. Iyo niyo mpamvu umuntu aba afite indwara.”

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.