Umuhanzi Murigande Jacques wamamaye nka Mighty Popo akaba n’umwe mubatangije ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda yamuritse filime igaruka kungorane abanyamuziki bahurira nazo mu muziki.
Iyi filime yiswe “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” ni filime irimo abahanzi batandukanye yaba abafite amazina azwi n’abagitangira ku menyekana, inkuru y’iyi filime igaruka kubuzima abanyamuziki banyuramo kuva bagitangira urugendo rwa muzika ndetse bakerekana n’urugendo rwabo mugihe bamaze kuba ibyamamare.
Ubwo Mighty Popo yamurikiraga abanyamakuru iyi filime yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” yavuzeko ari filime abazayireba bazabonamo impano zitanduknye mu muziki, igizwe n’ibice bazakinamo, urukundo, imirwano, amakimbirane y’ibyamamare mumuziki ndetse hazaba higanjemo n’umuziki.
The Saga imara iminota irenga 40 yanditswe inayoborwa na Mighty Popo ndetse akaba n’umuyobozi mukuru wayo.
Ni filime yatanze akazi ku barenga 300 baturutse mubihugu bitandukanye harimo na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde ari nawe wayoboye ifatwa ry’amashusho y’iyi filime.
Mubandi bagize uruhare muri iyi filime harimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakozeho nka “Directors of Photography’’ mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n’abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema.
Mighty Popo agaragaza ko iyi filime bayikoze bashaka kwerekana ko n’Umunyarwanda yakora filime nziza, iri ku rwego rwo hejuru kandi yakundwa na buri wese, ni filime bateganyako izerekanwa ku mbuga zimenyereweho kwerekanirwaho filime harimo nka Netflix na Showmax.