Icyamamare mu muziki, David Adedeji Adeleke, wamenyekanye nka Davido yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, aho aje mu gitaramo ahuriramo n’umuhanzi Kitoko Bibarwa ndetse n’abandi bahanzi.
Akigera i Kigali nta byinshi yatangaje ku gitaramo gitegerejwe na benshi kikaza kubera muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Davido ari mu bikorwa byo kuzengura Isi amurika album ye nshya yise ‘5Ive’. Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze gushira ku isoko.
Uretse Davido, abandi bahanzi barimo Kitoko, Juno Kizigenza, Riderman, Kid From Kigali, Ariel Wayz n’abandi barimo abavanga imiziki nka DJ Alisha, DJ Toxxyk na DJ Marnaud baraza gutanga ibyishimo ku bitabira igitaramo.
Abakunzi b’umuziki wa Davido biteganyijwe ko bazagira umwanya wo gusabana na we mu birori byiswe ‘Meet&Greet’ bizaba ku wa 6 Ukuboza 2025 bikabera muri ‘The Pinnacle Kigali’.
Umuhanzi Davido yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; With you, 10 Kilo, Offa me, Away, Feel, Unavailable n’izindi.







