Umuhanzi Chris Brown wakoreye igitaramo mu gihugu cya Afurika y’epfo yatunguwe n’urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki we avugako urukundo bamweretse rwatumye atekereza kuzenguruka Afurika mu 2025.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Amerika yavuzeko yatunguwe n’urukundo yeretswe ahamyako atizeraga ko abanyafurika bamukunda bigeze kurwego yabibonyemo.
Yagize ati “Ntabwo najyaga nizerako abanyafurika bankunga kugeza mbonye ibyababaye mu ijoro ryashize, ndi umuhamya abarenga ibihumbi 100k baje kubera njye”
Chris Brown yakomeje agira ati “Kuva natangira umuziki, ntabwo nigeze ntiririmbira abantu bangana nkabo nabonye muri Afurika y’epfo mu ijoro ryakeye, Nanubu ntabwo ntabyizerako abantu barenga ibihumbi ijana baje kureba njye, Afurika y’epho banyeretse urukundo no kunshyigikira bidasanzwe kuburyo aribwo bwambere mbibonye kuva natangira umuziki, ndikwiyumva nkuri kurota, byatumye ntekereza kuba nazenguruka umugabane wose wa afurika mu 2025 kuberako Afurika barankunda cyane”
Chris Brown yakoze igitaramo cy’amateka cyabereye muri FNB stadium mu mujyi wa Johannesburg, ikaba stade yambere nini muri Afurika y’epfo.
Iki gitaramo Chris Brown yakoze bivugwako aricyo gitaramo cyamwinjirije amafaranga menshi mu mateka y’umuziki we aho bivugwako yasaruyemo arenga miliyoni 10 z’amadorali