Home Amakuru Mu Mahanga Umuhanzi Bobi Wine ushaka kuba Perezida yatunguye Abanya-Kisoro muri Uganda, yiyamamaza mu...

Umuhanzi Bobi Wine ushaka kuba Perezida yatunguye Abanya-Kisoro muri Uganda, yiyamamaza mu Kinyarwanda

0

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine, ushaka kuyobora Uganda yagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza we n’umugore we Barbara Itungo Kyagulanyi bari kuvuga Ikinyarwanda.

Uyu mugabo n’umugore babikoze ubwo bari bari kwiyamamariza mu gace ka Kisoro. Bobi Wine yafashe ijambo arangije aravuga ati “Ndagusaba byose ubivuge, byose ubivuge.”

Barbara Kyagulanyi yahise afata ijambo ati “Murabona ko namwigishije? Mwumvise ko abizi. Mumpe amanota. Bagize ngo bampaye 100% kuko nakwigishije [aha yabwiraga umugabo]. Ngiye kuvuga ururimi mwumva. Turumvikana? Ibyo mvuga murabyumva? Naje kubasaba kuba umugore w’Umukuru w’Igihugu.”

Kuvuga Ikinyarwanda k’umugore wa Bobi Wine, Barbara Itungo Kyagulanyi, ntabwo ari ibintu byapfuye kuza gutyo, ahubwo aho akomoka muri Ntungamo abantu baho bavuga indimi zitandukanye zirimo n’Ikinyarwanda cyangwa Urunyankole. Aka gace kandi abagatuyemo bamwe bafite ibisekuruza mu Rwanda.

Bobi Wine ari kwiyamamariza kuyobora Uganda ahagarariye ishyaka National Unity Platform [NUP], aho amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba ku wa 15 Mutarama 2026.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.