Home Amakuru Mu Mahanga Umugore upima ibiro 25 akomeje urugamba rwo kwiyicisha inzara ashaka kunanuka ngo...

Umugore upima ibiro 25 akomeje urugamba rwo kwiyicisha inzara ashaka kunanuka ngo agire imirere izatuma agaragara neza

0

Mu Bushinwa, umugore ufite ibiro 25 gusa, yashyize amafoto ku mbuga nkoranyamabaga yereka abamukurikira uko ananutse ariko yemeza ko akomeje gahunda yo kurushaho kunanuka kugira ngo agaragare neza.

Uwo mugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya ‘Baby Tingzi’ afite uburebure bwa Metero imwe na santimetero mirongo itandatu (1.60 cm), ariko afite ibiro 25 gusa, kandi akavuga ko akomeje gahunda yo kwinanura kurushaho.

Baby Tingzi akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 42 ku rubuga nkoranyambaga rwa Douyin rukora nka TikTok mu Bushinwa. Bamwe mu bafana be ntibahwema kumubwira ko batewe impungenge n’ubuzima bwe kuko babona ko buri mu kaga kubera ibyo biro bikeya ku buryo budasanzwe kandi akaba agikomeje gahunda yo kubigabanya.

Apima ibiro 25

Baby Tingzi ntajya yita kuri izo mpungenge abafana be bamugaragariza, ahubwo akomeza kwemeza ko ashaka gukomeza kugabanya ibiro kugira ngo arusheho kuba umuntu unanutse cyane kurusha abandi, yongeraho ko uko agaragara nk’unanutse bikabije nta ngaruka mbi, bifite ku buzima bwe.

Uwo mugore wabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga (social media influencer), akaba aturuka i Guangzhou mu Ntara y’u Bushinwa ya Guangdong, ahora ashyira utuvidewo tumugaragaza uko arimba ndetse n’uko agaragara kandi ntacyo ibyo kumunenga biba bimubwiye.

Nyinshi muri videwo ze, Baby Tingzi yigaragaza abyina imbere ya camera, yambaye imyambaro igaragaza amaguru ye ndetse n’amaboko bigaragara ko nta nyama ziriho uretse uruhu rutwikiriye amagufa, kandi akunda kwerekana amavidewo yipima ku munzani kugira ngo yereke abafana be uko gahunda ye yo gutakaza ibiro ihagaze.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga ku mavidewo ya Baby Tingzi, bamwe bavuga ko yaba afite ikibazo, ndetse ko akeneye ubufasha bw’abaganga byihutirwa. Abandi bavuga ko kumubona agenda mu nzira ari nko kubona igikanka cy’umuntu kigenda cyangwa se kibyina (a walking or dancing skeleton).

Umuntu umwe yanditse ku rubuga nkoranyambaga agira ati “Birakomeye cyane gutekereza ko hari umuntu mukuru ubaho upima ibiro 25”.

Undi yanditse agira ati “Njyewe sinanatinyuka kugendagenda cyane kuko naba mfite ubwoba ko amagufa yanjye avunika”.

Undi yanditse agira ati “Ayiwe!! Mana yanjye, ni ukuri ndumva mfite ubwoba ko upfa n’ubu ngifite telefoni yanjye mu ntoki ndeba amafoto n’amavidewo yawe”.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748