Rickman Manrick (Derrick Ddungu) wahoze ari umukunzi wa Sheilah Gashumba, yakubise “Knockout(KO)” umugabo wa Zari Hassan, Shakib Cham, mu mukino w’iteramakofe wabahuje, undi avanwa mu kibuga nyuma yo kugwa igihumure akananirwa kweguka.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025. Kuri MTN Arena Lugogo.
Mu gace ka kabiri kawo Rickman yakubise Shakib ibipfunsi byinshi bikomeye mu mutwe, bituma undi agwa ananirwa kwinyeganyeza, umusifuzi atangaza ko umukino urangiye ku ntsinzi ya KO (Knock Out).
Zari Hassan yari mu bafana bari aho, aho yagiye ashimangira umurava w’umugabo we nubwo byarangiye aguye. Nyuma y’umukino kandi, yagaragaye amuhumuriza ariko ubwo yamaraga gukubitwa uyu mugore mu mashusho yagiye yagiye hanze yari yabanje kugaragara azenga amarira mu maso yabuze aho akwirwa.
Uyu mukino wari ukurikiwe cyane kuko abakunzi ba Shakib bari barakomeje gutera ubwoba Rickman, bamwishongoraho bavuga ko Shakib yoherejwe na Sheilah Gashumba, wahoze ari umukunzi we, ngo amutsinde.
Rickman yagaragaje ubunararibonye n’imbaraga ze mu iteramakofe, bimuhesha intsinzi ye ya kabiri muri ‘Celebrity Boxing Games Series’. Ni nyuma yo gutsinda Grenade Official mu mukino wabaye mu Kuboza 2024.