Umufaransa Corentin Denolly yegukanye Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis rya Rwanda Open M25, atsinze Umudage Maik Steiner amaseti 2-1.
Ni mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025, kuri IPRC Kigali ahamaze Icyumweru habera irushanwa rya Rwanda Open 2025.
Witabiriwe n’abarimo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa TG Automobile Technology, Wang Yu; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Théoneste n’abandi.
Kuri uyu munsi hakinwe umukino wa nyuma hagati ya Maik Steiner na  Corentin Denolly wegukanye iri rushanwa rya Tennis ku nshuro ya gatatu nyuma y’irya 2023 n’irya 2024.
Corentin Denolly yatsinze iseti ya mbere kuri 6-0, Umudage Maik Steiner atsinda iya kabiri kuri 7-5. Iseti ya gatatu ariyo yerekana uwatsinze Corentin Denolly yayitsinze ku manota 7-5.
Corentin Denolly yari yageze ku mukino wa nyuma asezereye umufaransa Florent Bax, mu gihe Maik Steiner we yageze ku mukino wa nyuma atsinze Umubiligi Martin Van Der Meerschen seti 2-0 [7-6, 6-2].
Mu cyiciro cy’abakina ari babiri, abegukanye iki gice ni Umubiligi Martin Van Der Meerschen n’Umudage Maximilian Homberg batsinze Umunya-Malaysia Darrshan Suresh n’Umuhinde Aditya Balsekar seti 2-0 [6-4, 6-4].
Abanyarwanda barimo Etienne Niyigena na Manzi Rwamucyo bahatanaga muri single na Claude Ishimwe na Etienne bahatanaga muri double ntibabashije kugera mu cyiciro cya nyuma.
Iri rushanwa riteganyijwe kumara Ibyumweru bibiri ryatangiye kuva kuwa mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025 kuzageza tariki ya 19 Ukwakira 2025.