Home Amakuru Mu Rwanda “Uko ubuzima bwagenda kose uzahora uri udasanzwe kuri njye” — Muyango yateye...

“Uko ubuzima bwagenda kose uzahora uri udasanzwe kuri njye” — Muyango yateye imitoma Kimenyi Yves ku isabukuru ye, nubwo bivugwa ko batandukanye

0

Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yateye imitoma umugabo we Kimenyi Yves amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Muyango uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro yo mu Rwanda yatunguranye nyuma yo kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze agatera imitoma Kimenyi Yves basezeranye ariko bivugwa ko bamaze igihe batandukanye.

Mu magambo yaherekeresheje amafoto arimo n’ay’ubukwe yanyujije ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, ‘Story’ kuri Instagram.

Yagize ati” Isabukuru nziza ku muntu ugifite umwanya udasanzwe mu mutima wanjye, uko ubuzima bwagenda kose uzahora uri udasanzwe kuri njye ku bwo kuba uri umubyeyi mwiza w’umwana wacu ndetse n’umuntu ufite roho nziza.”

Yakomeje amwifuriza “urukundo, urumuri ndetse n’imigisha ubuzima butanga.”

Muyango yifurije isabukuru nziza y’amavuko Kimenyi Yves, nyuma y’uko kuva muri Werurwe amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aba bombi batandukanye buri wese agakomeza inzira ze.

Nubwo aba bombi bagiye babihakana, ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko umubano wabo waba udahagaze neza birimo ko aba bombi basibye amafoto yose bari bahuriyemo ku mbuga nkoranyambaga, arimo n’ayu munsi w’ubukwe bwabo bwabereye mu Karere ka Nyarugenge muri Mutarama 2024.

Ni inkuru yakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuko aba bombi babanye mu munyenga w’urukundo mbere y’uko bakora ubukwe kuva mu 2020, birenze ibyo mu 2021 Kimenyi yambika impeta y’urukundo Muyango ndetse byakarusho tariki 21 Kanama 2021 bibaruka umwana w’umuhungu bamwita Kimenyi Miguel Yanis.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru uyu mubyeyi w’umwana umwe yongeye guca amarenga y’uko yaba atakibana nk’umugore n’umugabo na Kimenyi Yves avuga ko atari bo ba mbere baba bashwanye.

Ati” Ntabwo aritwe ba mbere dushwanye, kandi si natwe banyuma, ntabwo nzi uko ejo bizaba bimeze.”

Amakuru avugwa ni uko Muyango yaba yaragumanye n’umwana wabo mu nzu n’ubundi bari basanzwe babanamo, ariko Kimenyi Yves we atakibana na bo.

Ku rundi ruhande kuri ubu Muyango ayobora ibirori bibera mu tubari two mu mujyi wa Kigali ibyo bita ‘Hosting’, akaba yarasezeye kuri televiziyo ya Isibo yari amaze umwaka urenga akoraho.

Ni nyuma y’igihe gito atangiye ikiganiro kuri ubu gikurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Youtube yise ‘Who is my date’, aho atumira ibyamamare bagasangira banaganira.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.