Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zatangaje ko zigiye gushora arenga miliyari 1 $, mu bikorwa byo kongera ubushobozi n’ibikorwaremezo byifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), no gukwirakwiza serivisi zishingiye kuri iri koranabuhanga hirya no hino muri Afurika, hagamijwe gufasha ibihugu kugera ku ntego byiyemeje mu iterambere.
Ibi byatangajwe na Saeed Bin Mubarak Al Hajeri, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya UAE , ku wa 22 Ugushingo 2025, ubwo yari mu nama y’Ibihugu byo mu ihuriro G20, yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko iyi gahunda, yiswe “AI for Development Initiative,” izibanda ku nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’ihindagurika ry’ikirere.
Ati “Dufata ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), nk’urwego rutazagarukira ejo hazaza gusa, ahubwo nk’ishingiro ry’ejo hazaza h’ikiremwamuntu.”
Yongeyeho ko igihugu cye gikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku isi mu kurushaho guteza imbere udushya tugamije kongera umusaruro n’iterambere ry’ubukungu, ariko cyane cyane hubahirizwa imikoreshereze iboneye ya AI, ku neza ya bose.
UAE imaze imyaka ari kimwe mu bihugu bishora imari nyinshi kuri uyu mugabane, aho mu 2024 ubucuruzi hagati yayo na Afurika bwageze kuri miliyari 107 z’amadolari, bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije no mu 2023. Mu gihe hagati ya 2020 na 2024, UAE yashoye miliyari 118 z’amadolari.
Si ibyo gusa Abu Dhabi, ikomeje umushinga wo kubaka rimwe mu masangano acururiza amakuru azaba ari manini ku isi (data-centres), hifashishijwe ikoranabuhanga ihabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
N’ubwo UAE itari mu bihugu 20 bikomeye mu bukungu ku isi bigize G20, yatumiwe muri iyi nama na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wayakiriye ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.







