Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko ishimira abakinnyi bitabiriye amarushanwa mu minsi itatu ishize yo gusiganwa n’ibihe buri muntu ku giti cye ndetse inashimira abaturage baje gufana .
Ni ubutumwa bwatambukije ku rubuga rwa X , mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda .
Hashize iminsi itatu mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali hatangiye shampiyona y’Isi y’Amagare kuko ryatangiye ku cyumweru tariki ya 21-29 Nzeri 2025.
Ni shampiyona yagaragajwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru no kwerekana uburyo Abanyarwanda bakunda umukino w’amagare.
Ubutumwa bwa guverinoma bwashyizwe kuri X, buvuga ko u Rwanda rushimira abakinnyi bamaze kwitabira muri iyi minsi itatu ndetse n’abaturage baje gushyigikira aba bakinnyi.
Yagize iti “ U Rwanda rurashimira abakinnyi bose bitabiriye amarushanwa mu minsi itatu ishize yo gusiganwa n’ibihe buri muntu ku giti cye, kandi rurashimira abahize abandi bagatsindira imyanya ya mbere.”
Yakomeje igira iti “Turashimira abaturage ubwitabire bagaragaza mu gufana kandi tubatumira mu irushanwa ry’amakipe mu gusiganwa n’ibihe riba uyu munsi.”
Kuri uyu wa Gatatu , harasiganwa amakipe asiganwa n’ibihe.