U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikiranire n’Ikigega cy’Ishoramari cyo muri Ghana, Ashanti Investment Trust’, azafasha mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane, tariki 9 Ukwakira 2025.
Aya masezerano agena imikoranire mu kubyaza umusaruro ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ubwenge bw’ubukorano, AI, n’andi mahirwe y’ishoramari hagati y’u Rwanda na Ghana.
Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika na Alice Uwase uyobora Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB).
Ni mu gihe ku ruhande rwa ‘Ashanti Investment Trust’ yasinywe na HRH Oheneba Yaw Otchrere uyobora iki kigo.
Guverinoma yihaye intego yo kuzamura umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ukava kuri miliyari 1.1 ukagera kuri miliyari 2.17 muri 2029.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda wazamutseho ugera kuri 45% muri uyu mwaka.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bugizwe n’amabuye y’agaciro nka tin, tantalum, tungsten, Berylium, Lithium, Coltan, Gasegereti, na zahabu.
U Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari $154.