Turahirwa Moses wa Moshions yongeye kubura intambara y’amagambo kuri B Threy nyuma y’uko mu minsi ishize uyu muraperi yamwibasiye amushinja gushaka gushora abahanzi mu bikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina.
B Threy wigeze gukoranaho na Turahirwa mu kwamamaza imyenda ye, aherutse guteguza kuvugisha ukuri ku gukururira abahanzi mu cyobo amushinja kubagushamo ababeshyabeshya.
Ni amagambo yunganiraga Ish Kevin wari wikomye Turahirwa amusaba kutazongera kumuvugaho kuko nta bushuti bafitanye.
Mu magambo ye B Threy yagize ati “Ish Kevin ufite ukuri n’undi muhanzi yumvireho. Rekera aho gukururira abahanzi mu cyobo wagushijemo abandi ubabeshyabeshya, ndaza gushyira hanze ukuri, nturi mwiza ufite ibibazo n’ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.”
B Threy abajijwe niba ataba ari kuvuga ibi kuko wenda imikoranire yabo itagenze neza, yagize ati “Ni umwe mu bantu babi bo gukorana ubucuruzi, ni ukwihisha mu buhanzi ngo bamubone muri iyo shusho kuko byari bigiye kumbaho n’undi byamubaho ariko mukeneye kumenya ukuri.”
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Turahirwa yavuze ko yahisemo gukura B Threy mu bo akurikira ndetse n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko yamututse amwibutsa ko ibyo arimo ari umurengwe usiga inzara.
Nyuma y’ubu butumwa Turahirwa yatumye kuri B Threy amusaba kurekera aho kumuvuga bitaba ibyo bakazahurira kuri Moshions byaba ngombwa akamukura n’amenyo.
Ati “Mumugire inama tuzahurire ku rukiko rwa Moshions mukure amenyo.”