Home Amafoto Trivia Elle Muhoza yegukanye ikamba rya Miss Uganda(AMAFOTO)

Trivia Elle Muhoza yegukanye ikamba rya Miss Uganda(AMAFOTO)

0

Kuri uyu wa Gatandatu, mu birori byabereye i Kampala, Trivia Elle Muhoza yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2025/26, asimbuye Natasha Nyonyozi wari usanzwe ari nyampinga. Muhoza yashimwe n’akanama nkemurampaka ku bw’uburanga bwe, impano, indangagaciro n’icyerekezo bifatika, byamuhesheje kwegukana intsinzi.

Muri iri rushanwa, Faith Kirabo yabaye igisonga cya mbere (1st runner-up), mu gihe Agatha Drakes yegukanye umwanya w’igisonga cya kabiri (2nd runner-up).

Abandi begukanye ibihembo birimo:

Gillians Akot – Miss Sports and Congeniality

Aminah Nalubega – Miss Popularity

Patricia Nairuba – Top Model

Agatha Drakes Keine – Miss Multimedia

Bathsheba Gift Namugga – Miss Personality

Rebecca Akampulira – Miss Talent

Faith Kirabo – Miss Beach Beauty

Elizabeth Jemimah Nelima – President Class of 2025/26

Mu bakobwa 26 bari bahatanye harimo na Jamirah Namubiru, w’imyaka 21, wigeze kuba Miss Central Uganda akaba ari we wahagarariye ako gace mu marushanwa y’uyu mwaka. Jamirah afite inkomoko y’u Rwanda ku ruhande rwa nyina uvuka i Kayonza mu Burasirazuba, naho se akaba Umunya-Uganda.

Jamirah azwi nk’umukobwa ukunda Basketball, guteka no gukora ibikorwa by’ubugiraneza. Afite umushinga wo kurwanya imirire mibi. Ni we mukobwa wa mbere wambaye Hijab mu irushanwa rya Miss Uganda, ahesha agaciro imyemerere ye y’idini ya Islam.

Jamirah yafashe urugero kuri Halima Aden, Umunya-Kenya wabaye umukobwa wa mbere witabiriye Miss Minnesota USA mu 2016 yambaye hijab.

Ibi byiyongereye ku mateka yerekana ko mu bihe byashize hari n’abandi bafite inkomoko mu Rwanda bagiye bitwara neza muri Miss Uganda, barimo Hannah Karema Tumukunde wabaye nyampinga mu 2023.

Trivia Elle Muhoza yegukanye ikamba rya Miss Uganda

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.