Umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam, uzwi cyane nka Akon, witwa Tomeka Thiam, yamaze gushyikiriza urukiko ikirego asaba gatanya ya burundu nyuma y’imyaka hafi 29 yari amaze mu rushako n’uyu muhanzi.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ, Tomeka yavuze ko we na Akon bafite ibibazo bikomeye bananiwe gukemura mu bwumvikane, bityo akaba yahisemo kugana inkiko kugira ngo bashyirirweho gatanya yemewe n’amategeko.
Aba bombi barushinze tariki ya 15 Nzeri 1996, ku buryo bari bategereje kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 barushinze. Gusa ibyo bishobora kutaba, kuko Tomeka yahisemo gusoza uru rugendo rw’ubuzima bwabo bwari bumaze imyaka myinshi.
Muri dosiye yashyikirijwe urukiko, Tomeka yasabye ko akomeza kuba ari we urera umukobwa wabo w’imyaka 17, mu gihe Akon yakomeza gutanga indezo. Yasabye kandi ko baba bafitanye uburenganzira bungana mu byemezo by’amategeko, ariko we akaba ari we ubana umunsi ku munsi n’umwana.
Ikindi, Tomeka yasabye ko Akon yamuha amafaranga cyangwa ubufasha urukiko rushobora gutegeka umwe mu bashakanye guha undi nyuma ya gatanya, kugira ngo uwo utabona amikoro ahagije abashe gukomeza kubaho mu buryo busanzwe. Ariko we yifuza ko urukiko rutaba ari rwo rugena ingano cyangwa imiterere y’iyo ndezo.
Ku rundi ruhande, Akon ntacyo arabivugaho kugeza ubu. Gusa hari hashize igihe havugwa byinshi ku buzima bwe bw’urushako, dore ko kenshi atigeze asobanura neza umubare w’abagore yashatse. Mu bihe bitandukanye, Akon yavuze ko yemerera abagore benshi kubana na we, ibintu byagiye bivugisha cyane itangazamakuru.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Lonely’ na ‘Smack That’ n’izindi, yigeze no gutangaza ko yemera gushakana cyangwa gukundana n’abagore benshi. Mu kiganiro cyo mu 2022 kuri The Zeze Mills Show, Akon yahishuye ko afite abana icyenda. Umuririmbyi Amirror yanavuze mu 2023 ko ari umwe mu bagore bane ba Akon.
Akon ubwe kandi yakunze kuvuga ko kuri we haba gushaka cyangwa gukundana byose ari “uburyo bwa nyabwo bw’urukundo.”