Home Amakuru Mu Rwanda Tom Close n’umugore we Tricia bagaragaje amasomo y’ubuzima bw’urugo rwabo mu myaka...

Tom Close n’umugore we Tricia bagaragaje amasomo y’ubuzima bw’urugo rwabo mu myaka 12

0

Dr. Muyombo Thomas [Tom Close] n’umugore we Ingabire Ange Tricia, bari mu basangije abitabiriye amasengesho ya “Young Leaders Prayer Breakfast” ubuhamya bw’uko hari byinshi bize mu rugo rwabo rumaze imyaka 12, berekana ko kimwe mu bibafasha ari ukwihangana no kuganira bihoraho kugira ngo bashyire ibintu ku murongo uko bikwiye.

Muri iki kiganiro, Tricia ni we wabanje kuvuga, agaragaza ko mu rugo rwabo bagira indangagaciro bagenderaho ariko ntibabure ibibagonga rimwe na rimwe, ariko bakagerageza kubikemura.

Ati “Tukibana twagonzwe n’umwanya. Namukunze akora ibintu byinshi ari umuhanzi akaba n’umuganga. Nkihagera aba ahawe umwanya mwiza mu kazi ariko turanabyara[…]. Kwa kundi yamenyereye ibintu byinshi icyarimwe, yahise atangira kwandika ibitabo by’abana akanabishushanya.”

Yavuze ko yashakaga gufata neza umugabo we Tom Close ariko umwanya ukomeza kuba ingorabahizi, kugeza n’aho yawuburiraga abana. Uyu mugore yagaragaje ko icyo gihe yigiriye inama yo gusenga, nyuma akaza kumusaba ko baganira.

Ati “Naramubwiye nti ‘nubwo ufite inshingano, ukaba uri gushakishiriza umuryango ariko na none mu rugo uri umwami. Ndagukeneye nk’umwamikazi ndetse hari ukunyitaho nkeneye kandi n’abana baragukeneye’. Nti ‘wowe bigerageze ujye uva ku kazi uduhe umwanya muto’. Yanyumvise vuba, ibirimo Imana byose birakunda.”

Yavuze ko icyo gihe batangiye kugabana imirimo mu rugo, nyuma yo kuva ku kazi, mu gihe ageze mu rugo yasanga umugore ari koza abana b’abakobwa na we akoza abahungu, umunsi ukurikiyeho agataha ashaka guteka kuko abikunda.

Ati “Mu gukora amandazi agahamagara abana bose, nanjye ndi aho. Nashakaga ko ampa umwanya ngo mwereke ko nubwo yiriwe mu kazi, ashyizemo iminota mike, turi mu rugo dukina byamuruhura.”

Tricia yavuze ko igihe cyageze bakajya baganira, mu gihe abana basinziriye, bigakomeza umuryango we no mu kazi ke ka buri munsi.

Ati “Mpamya ko no mu kazi byamufashije, nibareba neza bazasanga byaramufashije cyane.”

Uyu mugore ufitanye abana batanu na Tom Close mu myaka 12 bamaranye, ngo umugabo we mu mitekerereze ye akunda abantu bagendana mu modoka imwe. Ngo ni bwo bakundana kurushaho.

Yavuze ko iyi modoka yari ihari bagendanamo, umugore agakunda indirimbo we, umugabo agakunda amakuru. Ndetse, Tricia buri uko agezemo agakubitamo indirimbo, yarangira Tom Close na we agashyiramo amakuru.

Ati “Bikambabaza ariko simvuge. Mu minsi ishize ni bwo namubwiye nti njye mbona uruha cyane. Uva mu kazi urushye ukajya mu makuru yo muri Congo, mbona ugiye wumva indirimbo byagufasha, arambwira ati ‘rero indirimbo ni akazi kuri njye’. Ati ‘njye iyo ndi kumva indirimbo ntangira kumva aho ibyuma bihengamye […].’”

“Nasanze naratinze kubibaza, imyaka 12 yose yari ishize nasanze naramuvunnye. Ubu mbona atunguka ku modoka nkaba nakubisemo amakuru.”

Tom Close we yavuze ko ikintu cy’amagambo avugwa n’inshuti, abavandimwe na rubanda rimwe na rimwe aca abo bantu bashakanye intege. Yashimangiye ko na we ubwo yamaraga kurushinga byabayeho.

Ati “Twe twahuye n’ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga. Twe tukibana haje inkuru z’uko twabyaye umuzungu, hanyuma banarenzaho ko twatandukanye. Njye numvaga ari amafuti sinabiha agaciro, na we yambaza nkamubwira nti ‘ko ari wowe bavuga warabyaye?’ Igihe kimwe abantu bo mu muryango baramuhamagaye bamubaza bati ‘niba mufite ikibazo mwakitubwiye bitaraturika?’”

Yavuze ko baje gusobanurira umuryango ukabyumva ndetse na Tom Close ubwe akaza kwifashisha imbuga nkoranyambaga, asobanura iby’izo nkuru bikaza guhosha.

Ati “Abantu benshi bahura n’ibyago. Ushobora kuba mu rugo ugasanga umugabo iwanyu ntabwo bamukunze byamugeraho bikamuca intege, cyangwa mwabyara umwana wa mbere bakababaza umwana wa kabiri.”

Yakomeje avuga ko ikindi kintu yitaho ari igihe kuko uko umuntu amarana umwanya na mugenzi we, bifite ikintu kinini bivuze. Yagaragaje ko aha umugabo we umwanya uhagije iyo bagiye kugira aho bajyana, akitegura neza nyamara atarabikoraga.

Ati “Mbere nahitaga njya mu modoka ngatangira kuvuza amahoni. Noneho yaza tukagendana turakaye. Naje kubibona mbona ko ari ko ateye, noneho muha umwitangirizwa twaba dufitanye gahunda tugahurira mu modoka.”

Tom Close yavuze ko adafata imyanzuro wenyine nk’umugabo, ahubwo bafatanya nk’umuryango. Ikindi kandi bagafata umwanya bagategura ibikenewe mu muryango by’igihe kirekire, kugira ngo hatazagira ibyo basesaguraho bidakwiriye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, bari kumwe mu kiganiro kimwe, yashimye umuryango wa Tom Close kuba waragiye ubera abakiri bato urugero rwiza.

Ati “Ndabashimira ko imiryango y’abakiri bato ibanye neza ishoboka, ibyo babikoze mu nama nyinshi batugiriye.”

Umunyamuryango wa Rwanda Leaders Fellowship, Bariho Lambert, we yavuze ko hakwiriye kubaho gutegura abageni mu buryo butandukanye.

Ati “Ntitwicare tuzi ko ku gutegura gushyingirwa, byose bikorwa ntabwo ari ko bimeze. Hakwiriye gushyirwa imbaraga mu gutegura. Icyo twabafasha ni uguhuza ibyo buri wese ategereje ku wundi, icya kabiri ni uguhangana n’ingaruka z’amateka yabo mbere y’uko bagera mu rugo. Ibikomere biri mu bintu biri gusenya ingo.”

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.