Umuhanzikazi ukomeye muri Nigeria, Tiwa Savage, yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko afite inyota yo gushaka umugabo ndetse atazigera atinya kuba umugore wa kabiri.
Uyu muhanzikazi ufite imyaka 45, uzwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Somebody’s Son’ na ‘Eminado’, yavuze ko yakoreye amafaranga ahagije gusa ubu abura urukundo mu buzima bwe.
Ati “Ngeze mu myaka 45 kandi ndumva nshaka kurongorwa. N’iyo naba ndi umugore wa kabiri ku mugabo w’umukene.”
Tiwa Savage yavuze ko yigeze gutekereza kuba ‘sugar mummy’, gusa atigeze yumva ko ari ibintu byamushimisha mu buzima bwe kuko icyo akeneye ari urukundo rw’umugabo umwubaha unamukunda by’ukuri.
Yagize ati “Nakabaye mba sugar mummy, gusa simbyifuza. Sinzi niba nzongera no guhura n’umugabo unkunda by’ukuri.”
Amagambo yatangaje yatumye ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamushima nk’umugore wifitiye icyizere udashaka guhisha amarangamutima ye, mu gihe abandi bamunenze bavuga ko ibyo avuga bigaragaza guha agaciro urukundo kurusha icyubahiro cy’umugore.
Nk’uko benshi babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga, amagambo y’uyu muhanzikazi yibutsa abantu ko kwamamara n’amafaranga bitasimbura gukundwa by’ukuri.
Uyu muhanzikazi yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Tee Billz mu 2016, kubera impamvu zirimo kutizerana mu rukundo n’akazi kuko uyu mugabo, ari we warebereraga inyungu ze mu muziki.
Tiwa Savage, ni umwe mu bahanzi b’igitsina gore bagejeje injyana ya Afrobeat ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye n’abahanzi bakomeye barimo Beyoncé, Brandy n’abandi benshi.